Umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko bivugwa ko yakoraga akazi ko kwicuruza, bamusanze mu nzu yabagamo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yarapfuye kandi n’inzu yabagamo ikinze n’ingufuri, bitera urujijo abaturanyi.
Umurambo w’uyu mukobwa wabonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2023 ahagana saa tatu, mu Mudugudu wa Bugoyi mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi.
Byamenyekanye ubwo umukobwa bivugwa ko na we yicuruza uherutse gucumbikirwa na nyakwigendera, yazaga muri aka gace avuga ko iyo nshuti ye yapfiriye mu nzu ngo kuko atamuheruka.
Abaturage bo muri aka gace batunguwe n’ibyavugwaga n’uyu mukobwa, bahise bajya kureba ku nzu yabagamo uyu witabye Imana, basanga ikinze n’ingufuri, bafunguye basanga yapfiriye mu nzu.
Yaba iyi nshuti ya nyakwigendera ndetse n’abaturanyi, bavuga ko baherukaga kumubona mu cyumweru gishize ku wa Gatanu.
Uwitonze Esperance, umuvandimwe w’uyu mukobwa witabye Imana, yabwiye RADIOTV10 ko na we baherukaga kuvugana ku wa Gatanu, kuva icyo gihe akaba atari azi amakuru ye.
Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, zari ziri aho nyakwigendera yabonetse, zihita zijyana umurambo ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.