Urwego rwigihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umukobwa ucyekwaho gukuramo inda akajugunya umwana mu bwiherero.
Murenge wa Kinyinya mu Mudugudu wa Gicinya ,AKagari ka Kagugu mu,Akarere ka Gasabo , haravugwa itabwa muri yombi ry’umukobwa w’imyaka 21 wakuyemo inda umwana akaza kumujugunya mu bwiherero.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2023,nibwo amakuru yo kujugunywa k’uyu mwana ubwo yumvikanaga aririra mu bwiherero , abari baraho hafi n’abaturanyi biruka bajya gutabara ngo bamenye ibyabaye, bamukuramo yashizemo ariko yashizemo umwuka.
MAZIMPAKA Patrick usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, yabwiye umunyamakuru ko uyu mukobwa ucyekwaho aya mahano yahise atabwa muri yombi.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mwana wajugunywe mu bwiherero yari ageze igihe cyo kuvuka.Aha yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibyaha n’amakosa agize ibyago , ahubwo bashobora kwegera abantu bakabafasha mu gushaka ibisubizo batabyishakiye mu nzira itari yo.
Kugeza ubu ukekwaho gukora icyi cyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya kugira ngo akurikiranwe.