Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko abayobozi batandukanye baraye birukanwe mu ntara y’amajyaruguru mu byo bazize harimo ivangura rishingiye ku irondamoko.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame yirukanye abayobozi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ndetse na tumwe mu turere tuyigize, nyuma yo “kunanirwa kuzuza inshingano zabo.”
Abirukanwe barimo Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru. Uyu yahise asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel wari usanzwe ari Meya w’akarere ka Gicumbi.
Hirukanwe kandi Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’akarere ka Musanze wasimbuwe by’agateganyo na Bizimana Hamiss.
Muri aka karere kandi hirukanwe Kamanzi Axelle wari Visi-Meya wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi cyo kimwe na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.
Ku rwego rw’akarere ka Burera hirukanwe Uwanyiligira Marie Chantal wari umuyobozi wako wasimbuwe by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.
Mu karere ka Gakenke hirukanwe Nizeyimana Jean Marie Vianney wari Meya wako wasimbuwe by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François, Nsanzabandi Rushema Charles wari Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange cyo kimwe na Kalisa Ngirumpatse Justin wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.
Muri aka karere hanirukanwe Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.
Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yashyizeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame, rivuga ko aba bayobozi birukanwe nyuma y’uko hakozwe isesengura rigaragaza ko “batashoboye kuzuza inshingano zabo, cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame shingiro Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko aba bayobozi batatiye indahiro zabo.
Yagize ati: “Icya mbere umuyobozi mu nshingano aba afite iyo arahira, harimo icya mbere cyo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu ndahiro dukora buri gihe icyo kintu ni cyo kiza imbere y’ibindi, tukagikora kubera ko ari rimwe mu mahame remezo ari mu itegekonshinga ry’igihugu cyacu ndetse n’ubuzima ry’igihugu cyacu tuzi ko mbere na mbere bushingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.”
Minisitiri Musabyimana yakomeje asobanura ko igenzura riheruka gukorwa rigaragaza abatuye mu turere twa Musanze, Burera na Gakenke bakibona mu ndorerwa z’amoko, ku buryo anashingirwaho mu gushyira abakozi mu myanya; ibyatumye Umukuru w’Igihugu afata umwanzuro wo kwirukana bamwe mu bayobozi bo muri turiya turere.
Ati: “Twaje no gusanga uburyo abakozi bashyirwa mu myanya harimo ibyuho na byo bishingiye kuri izo ndorerwamo, tuza gusanga ndetse bikomeza bikagera mu buryo amasoko atangwa, nko mu karere kamwe ugasanga amasoko manini hafi ya yose yihariwe n’abantu bafite icyo bahuriyeho, bafite icyo basangiye; ukibaza niba ari bo bonyine bazi gukora muri iki gihugu cyangwa tukibaza niba ari bo bafite ubushobozi muri iki gihugu.”
Yunzemo ati: “Ibyo byose tubiteranyije ubiteranyije usanga ari imikorere iha icyuho amacakuburi, iha icyuho ibyo kwironda, ndetse ishobora gucamo abaturage ibice mu gihe yaba ikomeje, ni bwo rero Umukuru w’Igihugu yafashe umwanzuro.”