Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera birukanwe ku myanya yabo kubera kutuzuza inshingano zabo nk’abayobozi uko bikwiye.
Aba bayobozi bakuwe ku myanya yabo na Perezida Kagame nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe. Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 8 Kanama 2023.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi ‘batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’agateganyo.
Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi.
Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney, wakayoboraga kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François.
Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.
Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.
Uwanyirigira Marie Chantal yayoboraga Burera kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Mbere yo gufata izi nshingano yabaye Umukozi w’Akarere ka Burera mu Ishami ry’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Amasomero y’Abakuru.
Aba bayobozi birukanywe nyuma y’ukwezi mu Majyaruguru habaye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono. Tariki 9 Nyakanga 2023 ni bwo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze habaye uwo muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.
Ni igikorwa cyafashwe nk’ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk’ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nyuma y’iyi nama, abayobozi mu nzego nkuru bitabiriye kiriya gikorwa banditse bisegura ku Mukuru w’Igihugu, banasaba Abanyarwanda amakosa akomeye bakoze yo kwitabira igikorwa nk’iki kigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Usibye abasabye imbababazi hari n’abeguye ku nshingano zabo barimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko ibyo abayobozi bakoze ari ukunyuranya n’indangagaciro zikwiye kubaranga mu nshingano zabo.
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha agaciro ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ikintu kidakinishwa ndetse Umutwe wa Gatatu mu Ngingo ya 10 mu Gaka ka Kabiri, isobanura ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, ku turere cyangwa ku kindi icyo ari cyo cyose, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.