Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, yasezeye kuri izi nshingano nyuma y’amezi ane gusa yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47, yatozaga Amavubi guhera muri Werurwe 2022 aho yari yabanje guhabwa amasezerano y’umwaka umwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Kanama, yasezeye FERWAFA abinyujije mu butumwa yanditse kuri Instagram, avuga ko agiye gutangira umushinga mushya, yifuriza amahirwe Amavubi mu gihe kiri imbere.
Mu byumweru bibiri bishize, Carlos Ferrer yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko yasesa amasezerano ku mpamvu ze bwite nubwo hari andi makuru avuga ko yabonye akazi ahandi.
Mu masezerano mashya y’imyaka ibiri, Carlos Alós Ferrer yari yasinye muri Werurwe ariko igatangira kubarwa muri Mata, harimo ko yagombaga gufasha Ikipe y’Igihugu kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.
Kuba atarabigezeho mu gihe hasigaye umukino wa Sénégal muri Nzeri, ni imwe mu mpamvu zashoboraga gutuma yirukanwa.
Umwe mu bayobozi ba FERWAFA wavuganye na IGIHE, yavuze ko uyu mutoza “yasanze afite umusaruro mubi, ahitamo kugenda. Ntabwo umuntu yagusezera mu mahoro ngo umutangire.”
Nyuma yo gutorwa kwa Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA muri Kamena, Carlos Ferrer yifuzaga kubanza kumenya niba imwiyumvamo ku buryo yakwizera ko atekanye bakaba bakomeza gukorana. Muri Nyakanga, ni bwo Carlos Ferrer yavuye mu Rwanda ajya mu biruhuko.
Mu mikino 12 yatojemo Ikipe y’Igihugu, yatsinzemo umwe muri itanu ya gicuti, anganya itanu irimo itatu y’amarushanwa mu gihe yatsinzwe itandatu irimo ine y’amarushanwa. Muri iyo yose, Amavubi yinjijemo ibitego bine, atsindwa 13.