Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu karere ka Nyamasheke, hafungiye abagabo 2 bakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 34 witwaga Nyiranzabandora Peruth, wo mu mudugudu wa Kamina, akagari ka Mutongo, umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, umurambo we wasanzwe mu nzu idatuwemo, mu mudugudu wa Rwabisindu, akagari ka Kibingo, umurenge wa Gihombo muri aka karere, yatewe icyuma mu gatuza yanajanjaguwe umutwe.
Hafashwe uwitwa Uzabakiriho Jean w’imyaka 38 wabaga iwabo mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Kibingo muri uyu murenge wa Gihombo, binavugwa ko yari fiyanse wa nyakwigendera basenganaga mu byumba by’amasengesho, kuko umukobwa ngo yasengeraga mu itorero EMLR, umusore nta torero asengeramo rizwi, uretse ibyo byumba by’amasengesho basenganagamo ari ho bamenyaniye.
Hanafashwe umugabo w’Umunyekongo batazi amazina ye nyakuri, bahimba Mushi, ubana n’umugore yinjiye mu mudugudu wa Rugaragara, akagari ka Butare muri uyu murenge,bikavugwa ko baba baramenyaniye muri RDC, kuko uyu mugore ahungutse, yubakiwe n’umuryango we muri uwo mudugudu, uyu mugabo bivugwa ko yataye umugore n’abana muri RDC, akanashaka undi mu karere ka Karongi na we akamutana abana, akaza kwinjira uyu bari baramenyaniye aho muri RDC, na we bamaze kubyarana umwana.
Amakuru Bwiza.com yahawe na Murekenawe Venuste uri mu babonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera muri iyi nzu yari itaruzura, avuga ko yavuye iwe mu mudugudu wa Gaseke, akagari ka Gitwa, ku wa mbere tariki ya 31 Nyakanga,yerekeza ku kigo nderabuzima cya Kibingo, agahura n’abana bari bavuye gushesha mu Birogo, bari mu muhanda mu mudugudu wa Rwabisindu, bari kumwe n’umukecuru, bavuga ko muri iyo nzu basanzemo umukobwa wakomerekejwe, amaraso avirirana.
Yababwiye kuhamujyana ahageze asanga uwo mukobwa yapfuye, bigaragara ko atishwe uwo munsi, aratabaza, abaturage n’abayobozi barahagera, barareba, basanga batamuzi, batangira kurangisha hose, ni bwo byamenyekanye ko ari uwo mu murenge wa Macuba.
Ati: “Nasanze aryamye yubitse inda, umutwe bigaragara ko bawukubise ikintu barawujanjagura kuko n’amaraso yari yuzuye mu misatsi, yambaye ikanzu yera irimo uturongo tw’umukara n’agakoti k’umukara, nta kweto yambaye, nta n’ikindi kintu kiri aho. Narahagumye, abayobozi barahansanga, bukeye ku wa 2 ndahirirwa, mu ma saa saba ni bwo RIB yajyanye umurambo ku bitaro bya Mugonero, nkumva ko wakomereje ku bya Kibogora, nta kindi namenye.’’
Avuga ko mu makuru yakomeje gukurikirana, ari ay’uko uwo mukobwa yageze ahitwa mu Birogo i Gihombo mu ma saa kumi z’umugoroba ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga, acyururuka mu modoka yakirwa n’umugabo wari wambaye ipantalo y’umukara, ishati y’ubururu n’ikoti, amunyuza mu karesitora gahari bafata umugati n’icyayi, bakomeza bajya kuganirira munsi y’umukingo, hashize akanya berekeza kuri iyo nzu, bakajya bayizenguruka, baninjiramo imbere bayireba.
Iyi nzu bivugwa ko yagurishwaga, bikekwa ko uyu mukobwa yaba yari yatumweho n’uriya fiyanse we ngo bayirebe bafatanye kuyigura bazabanemo, bikanavugwa ko uyu Mushi ngo yiyita umuhanga mu gutwara abagore no kubashakira abandi, aho binavugwa ko ngo uretse aba bagore yagiye atana abana, yaba anamaze gutera abakobwa barenga 5 inda muri uyu murenge.
Ngo umusore yaba yaraketseho umukobwa amafaranga menshi, anashaka ko amafaranga y’iyo nzu, umukobwa ayatanga wenyine, akifashisha uyu Mushi ngo amufashe uwo mukobwa kubimwumvisha.
Bikomeza bivugwa ko uyu musore yanze kwiyerekana mu iyakira ry’uyu mukobwa ava mu modoka, uyu Mushi akamumushyira aho yari amutegerereje, bagakeka ko yaba yari afite amafaranga menshi mu gasakoshi yari yitwaje, kuko uyu mukobwa usanzwe akora umwuga w’ubudozi, ngo bakekaga ko yaje yikwije,bakeka ko ngo yagurishije inka abazaniye menshi, bagahitamo kumwica ngo bayamutware.
Bwiza.com yahamagaye Bizimungu Eraste, musaza wa nyakwigendera, wari n’umuhererezi mu muryango wabo w’abana 6, avuga ko ku cyumweru mu gitondo, ku wa 30 Nyakanga, mukuru wa nyakwigendera babanaga aho mu mudugudu wa Kamina, n’abandi bo mu muryango bagiye mu bukwe bw’umuturanyi wabo wari washyingiye umwana.
Basiga uwo mukobwa mu rugo avuga ko agiye gusenga, ntiyababwira aho agiye gusengera, nimugoroba baramutegereza, baraheba, ntibabyitaho, baza kubwirwa ko babonye umurambo we, yishwe.
Ati: “Ntibamenye aho yagiye gusengera,icyakora iyo nshuti ye yari isanzwe iza mu byumba by’amasengesho by’ino gusenga ivuga ko iturutse i Gihombo, bamenyanira aho, tugakeka ko yaba yarafatanije n’uwo mugabo twumvise mu kumwica.’’
Yakomeje ati: “Turasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo tukamenya amakuru neza, kuko uburyo yishwemo ntiyishwe n’umuntu umwe. Twasanze baramuteye icyuma munsi y’ibere,mu gice cy’agatuza, baranamukubise ikintu tutazi mu mutwe, barawujanjaguye bigaragara, baranamukurubanye , afite ibikomere ahantu hose, aho yiciwe amaraso ari menshi cyane, bigaragara ko atishwe n’abari munsi ya 3, ibindi tuzabihabwa n’iperereza.’’
Anavuga ko abamwishe bamwambuye agasakoshi bakeka ko kari karimo amafaranga, ariko akavuga ko ntayo kuko iyo nka bavuga atari yayigurishije, nta n’ikindi yari yagurishije yakuramo amafaranga menshi ashyira uwo musore ako kanya, ahubwo ko mu kureba iyo nzu bashobora kuba hari ibyo batumvikanyeho, bakamukekamo ayo mafaranga banga ko ayasubizayo akaba yanamwanga bagahomba, banamwabura telefoni 2, n’inkweto.
Uyu Mushi yafashwe ku wa 2 Kanama, mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Kanama, uyu Uzabakiriho Jean na we arafatwa, ngo akaba yahise yemera ko uyu mukobwa koko basenganaga, yari yaje ku cyumweru ngo basengane,bakiriranwa, ntiyagira ikindi yongeraho. Umuryango wa nyakwigendera ukaba utegereje ikizava mu iperereza n’ibazwa ry’aba bakekwa rikomeje.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibingo, Nyandwi Donatille, yavuze ko uyu Uzabakiriho Jean afashwe yari anafite dosiye muri RIB, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 ku ngufu, byabaye yari amaze igihe gito afunguwe kuko yigeze kumara igihe kini afunze, akaba yajyaga ngo akora amakosa aha i Gihombo agahungira i Bugande akagaruka, nyuma yo gukekwaho gufata uwo mwana ku ngufu akaba yari yahungiye mu karere ka Karongi, yari yagarutse rwihishwa, akagari katazi ko yagarutse.
Yasabye abantu kujya bagira amakenga ku bo bavuga ko basengana mu byumba by’amasengesho kuko bose atari ko baba bakijijwe, kuko nk’uyu uwo yizeye ngo barasengana, bishobora kugaragara ko ari we umuhitanye, anasaba ko byaba byiza ufashe urugendo agasiga abawiye abo babana aho agiye, kuko nk’uyu iyo abivuga bitari kugorana kumushakisha, cyane cyane nk’abana bari mu biruhuko akenshi bafata ingendo batavuze, ko bikwiriye gusubirwaho.
Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa 3 Kanama.