Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yagaragaje impamvu byari ngombwa ko Ange Kagame ahabwa akazi mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Ange yagizwe umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe ingamba na politiki muri ibi biro. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame, yateranye tariki ya 1 Kanama 2023.
Ikinyamakuru BBC, gishingiye kuri iki cyemezo, cyatangaje kiti: “Umukobwa wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahawe akazi mu biro bye. Ange Kagame yagizwe umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe ingamba na politiki. Babiri mu bandi bana ba Perezida na bo bafite imyanya muri Leta.”
Busingye yifashishije urubuga rwa Twitter, yasubije iki kinyamakuru ko Ange yahawe aka kazi abikwiye, ashingira ku mpamvu zitandukanye, zirimo kuba ari umuhanga kandi akiri muto. Ati: “Ange ni muto, yize muri kaminuza ya SIPA muri Colombia, arubatse, ni umubyeyi w’abana babiri, ni umukozi wa rubanda.”
Uyu mudipolomate yakomeje asobanura ko Ange ari “umwe mu bakada benshi b’urubyiruko rw’abahanga rurimo kuzamuka muri serivisi za gisivili n’iza rubanda, rwahaye urwego rw’abikorera urugero rwo gukurikiza.”
Busingye yavuze kandi ko Perezida Kagame, mu rugendo rwo kuzana impinduka mu Rwanda nyuma y’umwaka w’1994, ubutegetsi bwe buzwiho guhugura no guha akazi abagore n’abagabo bakiri bato, haba muri guverinoma, inzego zo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, mu bigo bya Leta, mu nzego z’ibanze, mu myanya tekiniki n’ahandi.
Ange Kagame ni ubuheta bwa Perezida Kagame mu bana be bane. Umuvandimwe we, Ivan Kagame ari mu bagize inama y’ubutegetsi ya RDB, undi, 2nd Lieutenant Ian Kagame ni umusirikare ukorera mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru, Republican Guard.