Umushumba w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi barenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira.
Mu isengesho ryiswe ‘Afurika Haguruka’ rimaze icyumweru riba, Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni.
Yagize ati: “Abakobwa bacu bakunda abahungu bo hanze, b’abapagani. Abapagani bo hanze bagashaka abakobwa bacu bo mu rusengero. Wamubwira, ngo ‘Oya Pasite, narabisengeye, ni ukuri Imana yaramunyeretse’. Imana iza kukwereka umupagani?! Iyo ni Imana ya he? Imana ntikwereka umupagani.”
Gitwaza yavuze ko amatorero yashyizeho amategeko agenga umuhango wo gusezeranya, ariko abapasiteri bamwe bayarengaho.
Ati: “Dushobora gushyiraho amategeko y’amezi 6 ariko hari abapasiteri aha b’inzererezi, babashyingira babahaye ifaranga. Tujya kureba gutya, tukabona barabashyingiye. Wowe uranga, bati ‘Yuuhu! Akira 50 milles’, ejo bakamushyingira. Twebwe nk’amatorero dushyiraho ayo mategeko, ariko bo bakagira za ‘panya roads bajya gushyingirirwamo’. Barabashyingira buri munsi hanze.”
Uyu muvugabutumwa yahamije ko uku kudahuza kutarangwa muri Kiliziya Gatolika. Ati: “Kubera iki dutandukanye na Catholique? Catholique ni imwe. Naho twe umuntu wese arabyuka, akaba Prophète, akaba Apôtre. Wenyine mu gitanda, arat…ngo ariko ni irihe zina ryiza? Agakora ‘Njenjenje, karirengura…’ Apôtre! Agahita aba Apôtre. Aricyara akavuga ngo ariko izina rigezweho ni irihe? Wenyine akabyuka mu gitondo, akajya kuri YouTube ngo ‘Archbishop Nsenga Mana’. Ni uko bikaba birafashe. Kubera ko hari inzererezi z’aba YouTube na bo, ngo ‘Archbisho, Archbisho!’, rya zina rigafata.”
Gitwaza yasobanuye ko umuntu wihaye izina ry’ubushumba muri ubu buryo ashyingira abarimbuka. Ati: “Uwo nguwo ashyingira abajya ikuzimu bose. Abamanuka bajya mu mwobo bose arabashyingira. Kuko ntiyabaye uwo kubera umuhamagaro, yabibaye kubera ifaranga.”
Uyu muvugabutumwa agaragaje iki kibazo mu gihe Leta y’u Rwanda iteganya gahunda yo guhugura abakora uyu murimo kugira ngo babikore mu buryo bunoze kurushaho. Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, muri Mata 2023 yabivuzeho ati: “Abazibandwaho cyane muri aya mahugurwa ni abashumba badafite ubumenyi buhagije bujyanye n’ikigero gisabwa.”
Niki yita umupagani? Nudasengera muri zion temple? Huhuuu! Yewe wataye umutwe koko
Gitwaza wese ki? Ko nawe ari nk’abo Bose anenga! N’iki kidasanzwe afite se keretse gushinga iduka ricuruza ubuntu bw’Imana nk’abandi Bose , habaye batanagorekaga ijambo ry’Imana!
None atangiye gushimagiza gaturika!ubwose yiyibagije martin luther muri za 1495 ap jc icyatumye ava muri gaturika? Gaturika yarihannye se?
None NGO na leta niyo igiye kujya ihugura abapaster? Leta se niyo ikiranuka kuruta?
– none ko mwishakira amafranga gusa? Reka ize ibyivangemo, umuvumo gusa gusa!
Apôtre Gitwaza ivyo avuga ariko acira imanza abantu akiri kwiyisi,none uwuri mukuri ninde,uwutari mukuri ninde,ahubwo turashaka impinduka apana kwiyugarirako,iconzi coco ngaho iwe ntabigabo canke ibigore bihuye afise.kuko abo beshi bishakira amafranga,uti gute, ndagomba kumubaza akwirikirana aba kristo biwe kangage? Abagendera kangage?abaraye ubusa abagaburira kangahe? Nibareke abakristo kubatambisha kuko icomaze kumenya udasenze Imana yawe abandi nabo gukomeretsa imitima. Umu kristo agira ikibazo aserukwako numupagani,none baba kristo bari heh Imana idufashe cane.
ese we kugirango abe apotre muri zion ninde wamutoye,, bose bavuga ko ari imana iba yabahamagaye nnr ko numva acira abandi imanza arabizi neko ko nabo imana iba itabahamagaye??? nne kuba catholic yimika aba padiri aba faratiri ba musenyeri we niba abona aribo babikora neza yabitangije muri Zion yiwe akareka gucira abandi imanz?? baragiwe abiyita abanyabwenge biyisi
Nne niki se yabeshemwo ? Cank nawe Uri inzererezi muzindi yakoze ahubabara????
Amashengero yo mugihe c’iherezo ni uko akora ntawabarenganya pe…….