Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, bwasabye abaturage kwirinda ingendo zerekeza ku musozi wa Nyakanigwa umaze igihe ugaragaraho umwotsi n’umuriro udatwika ibimera biwuriho.
Uyu musozi uherereye mu Mudugudu wa Nyakagano, Akagari Buhimba Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni umusozi wahoze utuyeho abaturage, baza kuwimurwaho muri 2006 mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo kuko ari muremure kandi uhanamye.
Abatuye umudugudu wa Nyakibingo n’uwa Nyakagano bavuga ko kuva mu mezi abiri ashize ari bwo batangiye kubona umwotsi kuri uyu musozi babanza gukeka ko ari ibicu, ariko baza gusanga ari umwotsi usanzwe ndetse bahasanga n’umuriro ariko udatwika ibyatsi.
Habimana Augustin wo mu Mudugudu wa Nyakibingo hafi y’uyu musozi yatangaje ko iby’uyu muriro byababereye amayobera.
Ati “Iyo ari ku mugoroba usanga tuba twicaye tureba byatuyobeye. Bamwe baba bavuga ngo harimo peteroli abandi bakavuga ko haba hagiye kuvuka ikirunga, mbese byatubereye amayobera”.
Mukandori Theodosie wo mu Mudugudu wa Nyakagano avuga ko uyu muriro watangiye kugaragara mu mpera z’ukwezi kwa gatanu babanza kugira ngo ni abantu bawujyanyeyo bagiye guhakura inzuki ariko ngo baza gusanga Atari byo kuko urwo rutare nta muntu warugeraho.
Ati “Uko iminsi ishira uwo muriro ugenda wiyongera, ujya kubona ukabona uzamutse mu kirere, ibihuru ntibishye. Ikintu kirimo hasi cyaratuyobeye. Usanga abaturage baba bafite impungenge ko uyu musozi ushobora kuzabateza ibibazo”.
Amabuye yo kuri uru rutare iyo amaze gushyuha amwe aromoka akamanuka ku musozi. Uwo muriro utwika imizi y’ibiti bikarimbuka ndetse ngo mu gihe cy’imvura ibyo biti byarimbukaga amababi yabyo agitoshye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Shangi, Ndayisabye Joseph, yabwiye Igihe ko ku itariki 8 Nyakanga 2023, ari bwo bahawe amakuru n’abaturage bagezeyo basanga ibyo bavuga ari ukuri.
Ati “Abaturage turabasaba kwirinda kujya kuri uriya musozi kuko bashobora kujyayo baziko bitari gutwika bagerayo bagasanga byahinduye isura bikaba byabateza ibyago”.
Ndayisabye yavuze ko bagitegereje ikipe izava mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), kugira ngo izakore ubushakashatsi hamenyekane igituma uyu musozi ugaragaraho umuriro udatwika ibyatsi.