Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mureshyankwano Marie Rose, arabaza niba Leta itarapfunyikiwe amazi mu myubakire y’umuhanda wo mu kirere bamwe bita “ikiraro” uherereye mu karere ka Kicukiro.
Ni “ikibazo cy’amatsiko” uyu senateri yabajije Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, wari umaze guha Inteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo, mu izina rya guverinoma, ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda.
Senateri Mureshyankwano yagize ati: “Ni ikibazo cy’amatsiko ngiye kubaza Nyakubahwa Perezida wa Sena. Ikiraro cya Kicukiro, igishushanyo mbonera twabonaga, niba ari yo maso yanjye mabi, ntaho gihuriye n’ikiraro twabonye. Noneho ku bakoresha uriya wa Kicukiro, ujya i Nyamata, iyo unyuze ha handi hasi ujya kuzenguruka, ni akantu gatoya rwose, kameze nk’imfundanwa, ku buryo bwateza embouteillage. Mba nibaza nti ‘Ese ntibaba baradupfunyikiye amazi?’ Nyakubahwa Minisitiri atubwire, ese koko mu gishushanyo mbonera ni kuriya kiriya kiraro cyagombaga kuba kimeze?”
Minisitiri Nsabimana yasobanuye ko ikiraro cyubatswe gihuye n’igishushanyo cyacyo, agaragaza ko abantu batewe urujijo n’ibushushanyo by’abanyabugeni byashyizweho.
Yagize ati: “Ibyashyizwe mu bikorwa byari bihuye n’igishushanyo. Akenshi hari igihe ureba igishushanyo ariko implementation, cyane cyane iyo architectural drawings hari igihe rimwe na rimwe zigukurura cyane. Kwari ukugira ngo bamwe bashobore guca hasi, abandi bace hejuru. Hari ababyitiranyije cyane n’ibyo twita flyover ariko flyover na zo zifite uko zubakwa.”
Iki kiraro cyatangiye kubakwa mu mpera z’umwaka w’2021. Cyatangiye gukoreshwa muri Kamena 2022.