Umuturage witwa Mukanoheri Emelyine arashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze wo mu Karere ka Musanze kumuhohotera no kumwinjirira mu nzu agafata bimwe mu bikoresho birimo adahawe uburenganzira n’umugabo we.
Uyu muturage utuye mu mudugudu wa Ruyangwe mu Kagari ka Rwambogo, avuga ko uyu muyobozi yamuhohoteye amugaragariza igitugu n’imbaraga byatumye atinyuka kumuvugerera inzu agafata Radio yariri inyuma y’umwenda ukingirije Icyumba araramo.
Ati’: ”Uyu muyobozi wacu hari aho agera agakabya akagaragaza imbaraga cyane akumva ko wakora Ibyo ashaka kandi vuba utabanje no kubitekerezaho watinda akaguca amande, akoresha igitugu cyane Kandi akoresha imbaraga z’umurengera,ibi ntibikigezweho mu gihugu cyacu, niba anyoboye nanjye agomba kumfata nk’umuntu utekereza kandi waremwe nkawe”.
Yakomeje asobanura icyateye uyu muyobozi kumwinjirira mu nzu, icyo yagereranyije n’umusarane winjiramo ubonetse wese.
Ati’:” Yaje asanga ndikokereza ibigori abaturanyi bari baraye ku kiriyo, arahagarara ahita ambwira ngo mfunge njye no kwishyura amande kuri ngari, ntiyashatse kumva impamvu yanjye, ahubwo yakomeje kudukankamira anatuka umusaza waruhicaye ngo nawe vaho warusaza we!!!sinzi uko nagannye inyuma ahita yinjira mu nzu afata Radio (Amplificateur) ayinaga mu modoka ye arayijyana, nabanje gukora ko umugabo yayigurishije atambwiye ariko bambwira ko ari Gitifu uyisimbukanye ndashoberwa, nabonye ntamurega Kwa mudugudu ngo bikunde njye ku karere bamutumizaho araza asaba imbabazi baratwunga ariko twagarutse aranyihinduka anansinyisha amande y’ibihumbi Cumi na kimwe (11,000).
Uretse uyu mubyeyi w’abana bane, hari n’abandi baturage bavuga ko uyu muyobozi abakanga bikabije ndetse na serivise abaha n’uburyo ayibahamo ntibinoze.
Umwe ati’:”Kuba yakoze ibi ntibitunguranye niko ateye, ibintu bye byose yumva yabikorana igitugu akabona ko umuturage ntacyo avuze, buriya no kumurenge kumwaka serivise ni ukugwisha ishano, kuva bamuduha ntitwishimye(……).
Uyu munyamahanga nshingwabikorwa bwana Twagirimana Eduard we avuga ko abaturage ashinzwe abayobora neza Kandi abakunda, yahakanye ko Ibyo bamushinja atabikora kuko akamara ke ari ugufasha umuturage.
Ati’:”Ibyo bavuga ntibibaho sinabikora kuko inshingano zanhye ni ukumenya Ibyo bakeneye, icyo bita igitugu sinzi aho babikura kuko nabasabye gufunga kuko banywaga inzoga mu masaha yo gukora, turi muri gahunda yo gukumira ubusinzi ariko we yari yateretse urugomo banywa mu gitondo, Ibyo nk’ubuyobizi nti twabishyigikira rwose”.
Yakomeje agirati:” Radio bavuga ko nagiye gufata mu nzu, yariri ku muryango barikubyina kugira ngo mbahoshorore bafunge ndayitwa, guhohotera umuturage wanjye ntibishoboka Ibyo bavuga barabeshya”.
Nubwo aba baturage bashimangira ko uyu muyobozi wabo abatwara uko yishakiye, we avuga ko abanye nabo neza Kandi yifuza kubona bose bateye imbere , ahamya ko amande bacibwa ari ngombwa kuko ni ukubakehura no kubahiriza ibyagenywe na Leta y’u Rwanda byo kugira umuturage mwiza kandi uteye imbere.
Cyakoze aba baturage bo bavuga ko bacibwa amande aruta igishoro bafite bityo bigatuma iterambere ryabo rihatikirira.
Inkuru dukesha Teradignews