Tuyisenge Cassien w’imyaka 29 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma akora imitako itandukanye mu duti tw’imishito twavuyeho mushikake, akazi yahanze nyuma y’uko ako yakoraga gahagaze kubera COVID-19.
Tuyisenge yarasanzwe akora akazi ko kuvangavanga imiziki ariko kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, akazi karahagarara mu kwigunga yunguka igitekerezo cyo gukora imitako yifashishije imishito yabonaga ipfa ubusa nyuma yo gukurwaho inyama zokejweho.
Avuga ko ari bwo yatangiye gutekereza uburyo yajya abyaza umusaruro imishito, kuko yabonaga ikoreshwa rimwe ikajugunywa kandi igateza umwanda.
Ati “Nibwo natangiye kujya njya mu kabari nkafata imishito yakoreshejwe nkayirunda, nkayisena neza, ntangira kujya nkoramo utuntu tw’utuvaze.”
N’ubwo afite inzozi zo gukora byinshi kandi byiza kurushaho ngo aracyafite imbogamizi z’isoko kuko abantu bamenyereye ibituruka hanze nyamara hari ibyiza bikorerwa mu Gihugu.
Agira ati “Intego mfite ni ukuba nakora ibintu byinshi bikabona isoko, nkacuruza twese tukagira ikintu twinjiza. Ariko ubu mfite isoko rito abantu ntibarabimenyera, ntibaramenya Made in Rwanda ahubwo usanga bamenyereye bya bindi by’Abashinwa n’andi mahanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye Radio na TV 10, ko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko ngo uyu musore agiye gufashwa kugaragaza ibikorwa bye ariko nanone ngo inzu y’urubyiruko nimara kuzura azaba afite aho agaragariza ibikorwa bye ku buryo buhoraho.
Ati “Hari ubuvugizi twakoze, hari ibyo yemerewe ko hagiye kubaho imurikabikorwa I Kigali nawe akazajya kuhamurikira ibikorwa bye.”
Mu ruzinduko aherukamo mu Karere ka Ngoma, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yashimye ibikorwa bya Tuyisenge ndetse ashishikariza n’urundi rubyiruko kwihangira imirimo bahereye ku bintu bishobora kuboneka mu buryo butagoranye.
Tuyisenge Cassien ubu afite abakozi babiri bahoraho, bamufasha muri aka kazi ke kamutunze kimwe n’abakozi akoresha.