Ntabanganyimana Joseph uri mu bahoze ari abarwanyi ba FLN mbere yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, yaratorotse nyuma yo kugera i Mutobo mu karere ka Musanze.
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Ntabanganyimana na bagenzi be 19 bari bafunganwe barimo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ barekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mugabo yari yarakatiwe imyaka itatu y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba.
Mu rubanza rwe urukiko rwari rwaramuhamije kugira uruhare mu gushaka ubwato n’icyambu mu gace ka Kalehe cyagombaga kwifashishwa mu kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bagana mu Rwanda.
Uyu mugabo wavuze ko yari umushoferi w’amakamyo mu mujyi wa Bukavu, yabihakanye avuga ko hari aho abo yafashije kugura ubwato ndetse agasinya ku masezerano y’ubugure ariko ko atazi icyo ubwato bwakoreshejwe nyuma.
Amakuru avuga ko Ntabanganyimana yatorokeye mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze, aho yari amaze igihe ahererwa amasomo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko ku wa 11 Gicurasi ari bwo yatorotse atarangije ibyari byaramujyanye i Mutobo.
Ntabanganyimana yatorotse mu gihe ngo ubwo yageraga i Mutobo yavugaga ko atari Umunyarwanda ahubwo we ari umunye-Congo, n’ubwo imyirondoro ye igaragaza ko avuka mu karere ka Karongi.