Perezida Paul Kagame yababariye Gatabazi Jean Marie Vianney witabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023.
Nyuma y’aho ibi birori byimikiwemo umushoramari witwa Kazoza Rushago Justin ubaye, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi bamwe mu babyitabiriye, barimo abayobozi mu karere ka Musanze.
Gatabazi na we usanzwe ukoresha urubuga rwa Twitter buri munsi byagaragaye ko kuva tariki ya 15 Nyakanga kugeza kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023 nta butumwa yigeze ashyiraho, bikavugwa ko na we yari yaratawe muri yombi.
Ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi tariki ya 18 Nyakanga 2023 ryamaganye iyimikwa ry’uyu mutware, risobanura ko ibi birori bisubiza inyuma gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda, riburira abanyamuryango baryo bakwijandika mu bisa na byo.
Gatabazi wongeye gukoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023, yagaragaje ko Perezida Kagame yabahaye impanuro, agira ati: “Mwarakoze Nyakubahwa PerezidaWacu, Paul Kagame, ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity), tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo sano muzi iduhuza twese.”
Uyu munyapolitiki yakomeje agaragaza ko Perezida Kagame yamuhaye imbabazi.
Ati: “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeho ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzaharanira kandi no gukebura uwo ari we wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. GBU Abundantly.”
Gatabazi yakoze imirimo itandukanye irimo kuba: umudepite, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.