Myugariro w’ibumoso Benjamin Mendy wari umaze imyaka ibiri n’igice adakina ndetse akaba aheruka kugirwa umwere ku byaha byo guhohotera no gusambanya abagore, yasinye imyaka ibiri muri FC Lorient yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.
Mendy yari akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu no kugambirira gufata ku ngufu kuva mu 2020.
Ku wa 14 Nyakanga 2023 ni bwo Urukiko rw’i Manchester rwagize umwere Umufaransa Benjamin Mendy, rugaragaza ko ibyaha ashinjwa nta na kimwe kimuhama.
Akimara kugirwa umwere, itangazamakuru ryamubajije ahazaza he ndetse niba yiteguye gusubira mu kibuga ariko ntacyo yabitangajeho.
Nyuma y’iminsi itanu ni bwo Ikipe ya Lorient y’iwabo mu Bufaransa yatangaje ko yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri, azageza muri Kamena 2025.
Mendy yaherukaga gukina muri Manchester City yo mu Bwongereza, yatwaranye na yo ibikombe bya shampiyona bitatu, ndetse yarekuwe mu mpera za Kamena uyu mwaka ubwo amasezerano ye yari ageze ku musozo.
Uyu myugariro yaherukaga kugaragara mu kibuga, akina, muri Kanama 2021.
Mendy w’imyaka 29 si ubwa mbere akinnye muri Shampiyona y’u Bufaransa kuko yanyuze muri Monaco, yavuyemo mu 2017 aguzwe na Manchester City kuri miliyoni £52; icyo gihe yabaye myugariro uhenze mu mateka ya Premier League.
Mu gihe yakiniye Manchester City, yatwaranye na yo ibikombe bitatu bya Shampiyona y’u Bwongereza [Premier League] ndetse yari mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatwaye Igikombe cy’Isi cya 2018, cyabereye mu Burusiya, yatsinze Croatia ibitego 4-2.