Mu minsi ishize Humble Jizzo uri mu bahanzi bari bagize Itsinda Urban Boys yanditse amagambo aca amarenga ko ryaba rigiye kubura umutwe rikongera gusubukura ibikorwa by’umuziki ryari rimaze igihe ryarahagaritse.
Mu magambo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Humble Jizzo, yagize ati “Urubanza mfitanye na ‘microphone’ rugomba gusubukurwa, abatangabuhamya ari bo Safi Madiba na Nizzo bagomba kuzaba bahari mu isomwa ryarwo.”
Ni amagambo yasamiwe hejuru n’abakunzi b’iri tsinda bibaza niba ryaba rigiye gusubukura ibikorwa by’umuziki nyuma y’imyaka rimaze ryaratatanye.
Mu gukurikirana inkuru y’izuka rya Urban Boys, Igihe dukesha iyi nkuru yamenye ko kugeza ubu abagize iri tsinda bakomeje kuganira ndetse igikomeye bari gukora ari ukwiyunga nyuma y’igihe barebana ay’ingwe.
Uwaduhaye amakuru uri hafi y’abagize iri tsinda yagize ati “Ikintu gihari kugeza uyu munsi ni uko abahungu bari kugerageza kwiyunga ku buryo ibyo kurebana ay’ingwe birangira bakareba ikibahuza kuruta ikibatanya.”
Nubwo batarafata icyemezo cyo kuba basubira muri studio ngo babe bakora indirimbo amakuru ahari ahamya ko ibiganiro hagati yabo bimeze neza.
Uri hafi y’abagize iri tsinda yavuze ko aho ibiganiro bigeze bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere uwashaka gutumira aba bagabo mu gitaramo yababona kuko bahisemo kurebera hamwe ibibahuza kurusha ibyabatanya.
Nubwo bigoye kumenya ikigero ibiganiro bigezeho, amakuru ahari avuga ko abagize Urban Boys bakomeje kurebera hamwe uburyo iri tsinda ryakongera rikabaho.
Urban Boys iri mu matsinda afite indirimbo nyinshi zamamaye yaje kugira ibibazo byaturitse mu 2017 ubwo Safi Madiba yasezeraga kuri bagenzi be akababwira ko agiye gutangira urugendo rushya mu muziki.
Akimara kugenda, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bagerageje kurwana inkundura ngo itsinda ridahirima ariko birangira bacitse intege.
Kuri ubu amakuru meza ahari ku bakunzi b’itsinda rya Urban Boys ni uko ibiganiro bigamije kunga abari barigize bikomeje gukorwa mu ibanga rikomeye hagati yabo.
View this post on Instagram