Oda Paccy yateguje abahanzi bagenzi be n’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda ko agiye gusubukura ibikorwa bya muzika, abibutsa ko igihe yari amaze adakora ari amahirwe yatanze, bityo utarayabyaje umusaruro yihombeye.
Mu butuma yatanze ku mbuga nkoranyambaga, Oda Paccy yavuze ko agiye gusubukura umuziki we agashimisha abakunzi nyarwanda.
Ibi Oda Paccy yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga, aho mu butumwa bwe yagize ati “Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye! Ndi mu nzira nje kubaha ibyo mutabahaye.”
Ni amagambo uyu muhanzikazi agarutseho mu gihe muri iyi minsi hari amakuru y’uko ari gukora ibihangano bishya, abakurikiranira hafi umuziki bagahamya ko ari guteguza indirimbo ye nshya ishobora gusohoka igihe icyo aricyo cyose.
Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye nka Rendez Vous, Umusirimu, Icyabuze, Miss President, n’izindi nyinshi ni umwe mu bamaze imyaka myinshi mu muziki w’u Rwanda.
Oda Paccy witegura kwinjira mu mwaka wa 15 amaze mu muziki, yari amaze igihe adasohora indirimbo bitewe n’uko yari yarasubukuye amasomo ye, nk’uko aherutse kubitangaza.
Aherutse gushyira amasomo ku ruhande cyane ko ari umwe mu barangije icyiciro cya kabiri muri Kaminuza ya UTB, aho yize mu Ishami ry’Ikoranabuhanga mu bucuruzi, Business Information Technology.