Umuryango FPR Inkotanyi wamaganye umuhango uherutse kubera mu karere ka Musanze wo kwimika uwiswe ’Umutware w’Abakono’, kuko usubiza inyuma intambwe zatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uwo muhango wabereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ku itariki ya 9 Nyakanga 2023, aho bamwe mu bakomoka mu bwoko bw’Abakono bahuriye hamwe bakitoramo umutware.
Abakono ni bamwe mu moko y’imiryango migari isaga 18 yari igize u Rwanda rwo hambere. Abakono bakomoka kuri Ntandayera ya Mukono wa Mututsi wa Gihanga.
Na bo bahawe umurage wo kuba ababyarabami no kuvamo abagabekazi b’ingoma.
Mu itangazo FPR Inkotanyi yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yagaragaje ko umuhango nk’uwo wabaye wo kwimika uwiswe ’Umutware w’Abakono’ ubangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu gishyize imbere.
Rigira riti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwaririre nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare. Umuryango FPR-INKOTANYI urasaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.”
FPR Inkotanyi yamaganye abarebera ikibi ntibacyamagane, igaragaza ko “buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo, cyangwa akagihishira.”
Yakomeje iti “Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uko kwimika ’umutware w’abakono’ byari bigamije kubahuriza hamwe, ukaba ari umuhango wananyuze kuri shene ya YouTube imbonankubone.
Nubwo bimeze gutyo, bihabanye n’umurongo u Rwanda rwafashe wo kugendera kuri politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda n’izindi zigamije gushishikariza abanyarwanda kwibonaka nk’Abanyarwanda kurusha ibindi byose.
Mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, harimo igika kivuga ko abanyarwanda biyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose.
Ingingo ya 10 y’Itegeko Nshinga kandi ivuga ku mahame remezo u Rwanda rugenderaho, irya kabiri rivuga kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.