Umugore utuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yakubise umugabo we amukura amenyo abiri.
Ibi byabereye mu Kagari ka Mwendo ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023.
Amakuru dukesha Igihe, avuga ko uyu mugore yagiranye amakimbirane n’umugabo we ahita agira umujinya aramukubita bikomeye ku buryo umugabo yangiritse amenyo akavamo.
Uwitwa Harindintwari Innocent yatangaje ko uyu mugore yasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore ngo ariko batari bakibana kubera ko bahoraga barwana.
Ati “Kubera ko umugore yari yaramuhunze rero uwo mugabo yamusanze aho yamuhungiye bararwana amukura amenyo abiri.”
Yongeyeho ko uwo mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cy’i Mwendo kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.
Nyuma y’uko uyu mugore akuye amenyo umugabo we, yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri stasiyo ya RIB ya Karama.