U Rwanda rwakiriye umusirikare warwo Sgt Tabaro Eustache, uheruka kurasirwa muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru, aho Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe n’abayobozi barangajwe imbere na Maj Gen Ruki Karusisi, uyobora umutwe udasanzwe wa RDF.
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko “Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, abayobozi ba RDF barangajwe imbere na Maj Gen Ruki Karusisi n’abagize umuryango we bakiriye mu cyubahiro umusirikare watabarutse aharanira amahoro, ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.”
Sgt Tabaro Eustache yapfuye nyuma y’uko abasirikare b’u Rwanda barashweho ubwo bari bacunze umutekano hafi y’agace ka Sam- Ouandja, mu Ntara ya Haute- Kotto.
Ni abasirikare bari boherejwe muri ako gace ngo bakaze umutekano, nyuma y’uko tariki 4 Nyakanga ako gace kagabweho igitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage.
U Rwanda rufite ingabo mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Epfo binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, rukanagira ingabo muri Centrafrique na Mozambique binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi.
Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda, agira ati “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhate wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique.”
Rugwabiza yashimye imbaraga ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zagaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.
MINUSCA yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.
Ubu butumwa bugizwe n’abantu 17,885 barimo abasirikare 13,394. Muri abo, Imibare y’Umuryango w’Abibumbye yo muri Mata yerekana ko u Rwanda rwari rufiteyo abasirikare 2107.