Umunyeshuri witwa Ndayishimiye Christelle wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Mugendo mu ntara ya Kirundo, yaciye igikuba nyuma yo gufungwa akekwaho gukopera ibizamini.
Uyu munyeshuri yatawe muri yombi nyuma y’aho bagenzi be bandikiye umuyobozi w’ishuri witwa Nemeyimana Oscar, bamumenyesha ko uyu ajya gukora ibizamini azi ibyo ari bubazwe.
Tariki ya 12 Nyakanga 2023, urukiko rukuru rwa Kirundo rwategetse ko Christelle ukurikiranweho icyaha cyo kumena amabanga y’akazi yoherezwa muri gereza ya Ngozi.
Uyu mukobwa, tariki ya 14 Nyakanga, yandikiye urukiko rw’ubujurire, arumenyesha ko arengana, kuko ngo iperereza ryakozwe n’ushinzwe uburezi mu ntara ryagaragaje ko nta koperwa ry’ibizamini ryabayeho, anibutsa kandi ko niba ryaranabayeho, amategeko agenga ishuri yemeza ko uwakoze iri kosa yirukanwa, aho kujyanwa mu butabera.
Byagaragaye kandi ko uyu mukobwa yigeze kugirana ikibazo n’umuyobozi w’iri shuri kuva muri Werurwe 2023, biturutse ku kuba ngo yaranze kuryamana n’uyu murezi mukuru w’ishuri wahoraga abimusaba.
Byageze tariki ya 27 Kamena 2023, Christelle yandikira umuyobozi w’intara amumenyesha ko nyuma y’aho kutemeranya ku gikorwa cyo kuryamana, uyu muyobozi amuhohotera, abarimu na bo bagakomeza kumushinja gukopera ibizamini.
Minisiteri ishinzwe uburezi mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga yatangaje ko iri gukurikirana iki kibazo, isaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo. Iti: “Minisiteri y’uburezi irasaba ko muri urwo rwego, ubutabera bwakora kugira ngo ubujura mu bizamini bucike mu rwego rwo kubahiriza ireme ry’uburezi.”
Minisiteri y’ubutabera mu gitondo cy’uyu wa 16 Nyakanga 2023, yatangaje ko Christelle yamaze kurekurwa, ariko Nemeyimana bafitanye ikibazo we ngo arakomeza ahagarikwe ku buyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Mugendo.
Yagize iti: “Umunyeshuri Ndayishimiye Christelle yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2023, mu gihe Nemeyimana Oscar wari wahagaritswe mu mirimo yo kuba umuyobozi wa Lycée Communal Mugendo n’ubu agihagaritswe kuko hari ibyo agikorerwaho iperereza.”
Bikekwa ko abo mu nzego z’ubutabera baba barakoreshejwe, bagafunga uyu munyeshuri mu rwego rwo kumucecekesha kugira ngo adakomeza gukwirakwiza ikibazo afitanye na Nemeyimana.