Umukobwa uririmba muri Chorale yataye umutwe nyuma yo gutungurwa n’amashusho ye ari gutera akabariro n’Umucuranzi w’urusengero bari gukora akinyuma yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akaba yaciye ibintu.
Ni amashusho yaciye ibintu, aho umucuranzi w’urusengero rutatangajwe amazina ndetse n’aho ruherereye yifashe amashusho ari gutera akabariro n’umukobwa uririmba muri Chorale y’urwo rusengero.
Ikintu cyatunguye uyu mukobwa ndetse kikaba cyanatumye ata umutwe, ni uburyo ayo mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba yamaze no kugera ku babyeyi be.
Aya mashusho aje akurikira inkuru y’umugabo w’i Kayonza usanzwe ari umudiyakoni uheruka guhishura uburyo yatindahajwe n’abakobwa basengana
Umugabo ukomoka mu Karere ka Kayonza,Umurenge wa Kabarondo atanga ubuhamya avuga ko ubwo yari amaze gukirigita ifaranga, umurimo w’Ubudiyakoni yakoraga mu rusengero yawubangikanyije no kuryamana n’umuhisi n’umugenzi, ndetse abihindura umwuga imitungo yari afite ayishora mu gusambana n’abakobwa yabaga yashimye mu baje gusenga.
Inkuru ya Igihe ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 32 uzwi ku izina rya Emmanuel Nkiranuye, afite umugore n’abana bane.
Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro yagaragaje ko n’ubwo mu bwana bwe yabayeho ubuzima bwa mayibobo, yaje kugera ku bukire ariko kuba yararetse Imana, byamuzaniye ingaruka zitoroshye kuko yaguye mu bihombo, ibye bitezwa cyamunara, ubu akaba atunzwe no guhingira abandi kugira ngo abone ikimutunga.
Ku myaka 12, Nkiranuye yasanze Se yarapfuye, nyina yatangiye kujya amwohereza gushaka imibereho nawe nta kindi yakoze uretse kujya kwiba.
Ati” Ku munsi w’isoko sinajyaga kwiga, nagombaga kujya kwiba cyangwa kwikorera imizigo tukabona ikidutunga.”
Akazi ko gukora mu mifuka ntikamuhiriye kuko iyo yafatwaga yibye bamukubitaga bakazamuhembuza urwagwa.
Nyina yamubwiraga ko ntacyo bitwaye akamukandakanda, akamuhumuriza ndetse akamubwira ko ariko bimera no ku bandi bose bakora akazi ka benengango.
Uko yagendaga akura, kwiba byari bitakimushimisha ajya gukora imirimo y’ingufu nko gupakira amakamyo, kwikorera imizigo n’ibindi. Amafaranga yakoreraga yayabikaga mu gasanduku. Nyuma y’amezi atatu abikora atyo yaje ku kamena asanga harimo ibihumbi 120.
Aho niho yahereye, atangira gucuruza mu isoko, ibyo abivaho atangira kujya ajya kurangura ibintu muri Uganda nawe akabizana mu Rwanda, atangira kuba umukire atunga amamiliyoni.
Nkiranuye yivugira ko uko yagenda arushaho kubona amafaranga yumvaga ari ko irari ry’ubusambanyi rizamuka, ku buryo nubwo yari umudiyakoni mu rusengero yajyanwagayo no kureba inkumi ari busambanye.
Ati” Nariyoberanyaga, nari umudiyakoni ariko nitwazaga ako kazi maze nkarembuza inkumi mu rusengero nkayiha gahunda yo kuza gusangira fanta twarangiza nkamusambanya.”
Ngo si ibyo gusa kuko n’ingendo yakoraga ajya kurangura muri Uganda, nabwo yasambaniraga mu modoka n’ahandi hose yabaga ageze, dore ko yabaga afite ibyo atanga.
Nkiranuye ngo yakomeje gushaka amafaranga bigera n’aho afata inguzanyo ya banki ariko kuko yabifatanya n’ubusambanyi, byaje kumushora mu gihombo, amafaranga aramushirana ibye bitezwa cyamunara.
Ati” Kujya muri za maraya byankozeho ku buryo banki yaje igateza cyamunara ibyanjye byose, ntangira kujya gucumbika ntagira aho kuba”.
Aho yagiye gucumbika yaratandukanye n’umugore we nyuma yaho ibyabo bitejwe cyamura, bamugiriye inama yo kujya kurira ipoto y’amashanyarazi akipfira.
Ati”Nagirwaga inama yo kwiyahura ariko umutima ukanga, nkahitamo kwiyahuza itabi n’urumogi.”
Uyu mugabo ubara iryo yabonye avuga ko nubwo inshuti zari zaramushizeho, hari inshuti ye yamuhaye agatabo akagasoma, ari na ko katumye yongera kugaruka mu nzira y’Imana akamenya koko yayibabaje.
Ati”Ndagira inama abantu Imana ihindurira amateka bakayitura gusubira mu byaha, ko bakwiye kubireka kuko ubu ngubu ntunzwe no guhingira abantu ngo mbone imibereho, gusa ndashimira Imana kuko aho kumpomba ngo ndimbuke yampombeje iby’Isi nkaba narayigarukiye.”