Abahanga mu bijyanye na siyanzi n’ubumenyamuntu mu gihugu cy’Afurika y’epfo batangaje ko muri iki gihugu hadutse ubundi bwoko bushya bwa covid-19 bufite ubukana bukomeye gusumba iherutse kuhaboneka yiswe Delta bikaba bihangayikishije iki gihugu.
Iyi virus nshya yiswe B.1.1.529 yabonywe na n’itsinda ry’abahanga bayobowe na Prof Tulio de Oliveira, wa laboratwari yo muri Afurika y’Epfo yitwa KRISP iri mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal.
Yagize ati ” Ibintu bimwe byiza twavuga uyu munsi ni uko twavumbuye iyi virusi hakiri kare. Dushobora kugira icyo tuvuga ku cyo ibi bitwereka. Mu minsi iri imbere nibwo tuzatangaza byinshi kuri iyi ngingo.”
Aba bahanga bavuga ko kuba B.1.1.529 yaba irusha ubukana Delta, hari ibimenyetso bibihamya nk’uko babitangarije mu kiganiro aba bahanga bari bahuriyemo, bemeza ko ari yo iri gukwirakwira cyane mu gace ka Johannesburg ndetse ikaba iboneka mu bice bimwe by’Intara ya Gauteng.
Uretse aha kandi, hari ubwandu bune bwabonetse muri Botswana n’umwe mu bagenzi bari bavuye muri Afurika y’Epfo bapimiwe i Hong Kong. Magingo aya, abantu 1,000 muri Afurika y’Epfo barapimwe basangwamo B.1.1.529
Hari kandi ubwandu buke bwagiye buboneka mu zindi ntara za Afurika y’Epfo, ingingo yerekana ko B.1.1.529 iri gukwirakwira cyane kurusha Delta, yatumye ibihugu byinshi bijya mu nkundura za kabiri cyangwa iza gatatu zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Aba bahanga bakubiye muri Africa’s world-class Network for Genomic Surveillance (NGS-SA) bavuze ko ” Byaba hakiri kare kuvuga uko yandura cyane.”
Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr Sabin Nsanzimana aho yatangaje ko iki cyorezo cya B.1.1.529 gifite ubukana bukabije asaba abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Yagize ati:”Ubwoko bushya bwa Koronavirusi yihinduranyije cyane bwatangiye kugaragara mu majyepfo ya Afurika buzwi nka B.1.1.529 ,bushobora kuba bwandura cyane kurusha Delta”.