Imwe mu nkuru yateje impagarara cyane mu mpera z’umwaka ushize yari iy’Umunyarwandakazi wagejejwe mu butabera ashinjwa gukora ibiterasoni mu ruhame, biturutse ku myambarire yari yaserukanye mu gitaramo cyari cyataramyemo abahanzi batandukanye.
Ingingo itaravuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ni igaruka ku buryo ibiterasoni byasobanuwe hashingiwe ku buryo uwo mukobwa yari yambaye.
Yari yambaye ikanzu y’umukara yorohereye, ku buryo imyenda yari yambariyemo imbere yasaga n’igaragara, ndetse bamwe bavugaga ko amabere nayo agaragara.
Kuri Depite Bizimana Minani Deogratias asanga uriya mukobwa yari afite uburenganzira bwo kugera imbere y’Ubugenzacyaha, akavuga ko atari yambaye ubusa.
Ni mu bitekerezo bikomeje gutangwa mu Nteko ishinga amategeko, mu ivugururwa mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.
Ati “Kwiyambika ubusa buri buri birashoboka, ariko ushobora no kugira imyambarire imeze nk’aho ari ubusa kandi muby’ukuri uyambaye akavuga ko yambaye.”
“Ubwo busa buri buri bishatse kuvuga ko nta n’ikintu na kimwe yambaye. Ni ukuvuga ngo ni umubiri gusa, ariko yambaye agakanzu kabonerana, umucamanza yavuga gute ko yambaye ubusa buri buri kandi yambaye?”
Kwambara ubusa cyangwa gukora ibiterasoni bipimwa bite?
Mu ivugururwa riri gukora ku Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, hazashyirwamo ibyaha bishya bitari bisanzwe muri iki gitabo birimo icyo kwiyandarika.
Itegeko rishya risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku rundi ruhande ariko, kugeza ubu biragoye kumenya umuntu wagaragaje imyanya ndangagitsina ye nk’uko byasobanuwe na Depite Uwambaje Aimée Sandrine.
Ati “Iyo uvuze ngo umuntu ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, imyanya ndangagitsina turayizi ariko hari n’ibindi navuga ngo […] biri ku mubiri w’umuntu. Muri iyi minsi usanga abantu bambaye amabere ari ku gasozi, sinzi niba ayo mabere nayo twayafaya nk’imyanya ndangagitsina.”
“Imyanya ndangagitsina irazwi, ni igitsina turabizi ariko noneho iyo ubona umuntu yambaye […] muzanarebe mu bihugu byateye imbere, na ba bantu b’abanyamuziki bakomeye mu bihugu byo hanze, ubona n’iyo agaragaje amabere, ahisha imoko.”
Depite Uwambaje avuga ko mu itegeko niba havugwa imyanya ndangagitsina, bikaba bizwi ko ari igitsina, bishobora kuzatiza umurindi abagaragaza amabere yabo.
Ati “Umuntu ushobora kuvuga ati njyewe noneho babujije kwambara ibigaragaza igitsina, noneho mvanyemo isutiye, ngaragaje amabere yanjye. Mu by’ukuri aho ngaho ntabwo azaba akoze icyaha? Hari ukutayambara, hakorwa iki? Turi mu Isi y’iterambere ariko hari akandi twakongeramo tutabujije uburenganzira Abanyarwanda.”
Avuga ko “buriya abana bacu nibahindura uburyo bwo kwishimisha uko babyifuzaga, bakavuga bati mu itegeko bashyizeho kwambara ubusa buri buri, noneho no kugaragaza imyanya ndangagitsina, nimuza guhura n’umukobwa wiyambariye amabere gusa, muraza kubifata nk’icyaha? Muraza gufata abana b’abakobwa bambaye amabere ari haze?”
Aha, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko icyo gihe uwo mwana w’umukobwa yakurikiranwa nk’uwakoze ibiterasoni.
Umunyamategeko Ibambe Jean Paul yavuze ko ibintu by’urukozasoni akenshi usanga biterwa n’imyemerere y’umuntu cyangwa uko abyumva.
Ati “Hari ushobora kwambara ikariso akajya mu muhanda, akumva ko yambaye ariko undi wowe wamubona, atari n’ikariso yambaye ijipo ngufi, ukavuga uti ishyano ryaguye. Niyo mpamvu ari ngombwa kuvuga ngo ibyo twafata nk’icyaha ni ibi ngibi.”
Hari aho kwambara ubusa bikiri mu muco
Depite Safari Bigumisa Théoneste yavuze ko iki gihano ku muntu wiyandarika cyangwa ugaragaza ubwambure bwe mu ruhame bishobora kugorana kugishyira mu bikorwa, kuko hari aho usanga kwambara ubusa bikiri mu muco.
Ati “Nabaha nk’urugero, hari nk’abantu babifite nk’aho biri mu muco wabo. Hepfo iriya iwacu mu Mutara, abantu baba mu nka, kereka niba atari mu ruhame hariya. Ndagira ngo nkubwize ukuri mu iriba bose bagiyeyo, baba bambaye ubusa.”
“Ugasanga mu mazi arimo yambaye ubusa… abo si abantu se ? Tugiye kubahana ? abantu benshi barabigira.”
Depite Bigumisa Safari yavuze kandi ko hari n’ikindi kibazo cyane gishingiye ku miterere karemano y’abantu, aho usanga umugabo yambara ubusa hejuru akirirwa yanitse igituza, ariko umugore we yakuramo bikaba byaba ikibazo cyangwa kirazira.
Ati “Ikindi gikunze kugaragara aha ngaha hari n’ubwo usanga ari ibibazo by’igitsina kimwe, ugasanga umugore ntiyabikora ariko umugabo akirirwa yambaye ubusa rwose mu gituza ariko umugore yabyambara duti ibintu byacitse.”
Maître Ibambe Jean Paul ati “Dushobora kugwa ahantu tuzasanga dushobora kunanirwa gukurikirana ibintu cyangwa tugashiduka turi gukurikirana bimwe cyangwa bamwe abandi tutabakurikirana.”
“Ndatanga urugero rw’amabere, ni ukuvuga ngo umukobwa nagenda yakuyemo ishati hejuru nta kintu yambaye, ari kumwe n’umusore nawe wakuyemo, utambaye ikintu hejuru, ukavuga ngo umukobwa ugiye kumukurikirana, havuka ikibazo cyo gutekereza ngo ese kubera iki wumva ko amabere y’umugore yatekerezwa nk’imyanya ndangagitsina mu gihe ay’umugabo bitari uko?”
Uyu munyamategeko avuga ko abantu bose bakwiye kureshya imbere y’amategeko ari nayo mpamvu mu kugena ibigenderwaho hasobanurwa imyanya y’ibanga muri iri tegeko, hakwiye kurebwa ku mpande zombi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina yavuze ko iki cyaha ari gishya mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ari nayo mpamvu hazakomeza gusuzumwa ibijyanye n’uko kizandikwa ndetse n’ibizajya bishingirwaho.