Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’abanyeshuri bivugwa ko ari abo mu gihugu cya Ghana, bagaragaye bari gusambanira mu ishuri basanzwe bigamo.
Muri aya mashusho, hagaragaramo abanyeshuri babiri umuhungu n’umukobwa bari kumwe na bagenzi babo mu ishuri, gusa bakaza kwiherera bagatera akabariro mu ibanga rikomeye, gusa bamwe mu banyeshuri babonye ibiri kuba maze batangira gufata amashusho yaciye ibintu.
Nkuko bigaragara muri aya mashusho, umunyeshuri w’umuhungu aba yicaye ku ntebe, maze umukobwa nawe akaza akicara ku myanya y’ibanga ye, batangira gukora akinyuma nkuko urubyiruko rusigaye rubivuga.
Imyitwarire nk’iyi ntabwo igaragara muri Ghana gusa, kuko mu minsi ishize mu Rwanda hari abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge, bavugwaho imyitwarire idahwitse nk’ubusinzi, kunywa itabi n’indi migirire y’isoni nke irimo gusomana imbere ya mwarimu.
Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera nk’uko bamwe mu barimu babitangaje, bavuga ko hakenewe ko inzego zirenze ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo habashe kugira igikorwa.
Umwe muri bo yagize ati “Abana baratunaniye ariko tubona ari uko nta byemezo bijya bibafatitwa kandi ahanini usanga ari abiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Banywera itabi hano cyangwa bakahanywera inzoga.”
Yakomeje avuga ko ubu businzi bubakururira mu zindi ngeso nko gusomana ubwabo imbere y’abarimu cyangwa bagashaka gusoma mwarimu ndetse ko bababazwa n’uko iyo bagiye kubafatira ibyemezo ubuyobozi bubyanga.
Ati “Hari ishuri ryose ryari ryatumwe ababyeyi ariko ubuyobozi ntibwabahannye. Iyo bigeze aho umwana agutera ingwa urimo kwigisha kubera ubusinzi cyangwa agashaka gusomana biba ari ikibazo gikomeye.”
Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise, icyo gihe yatangaje ko hari abanyeshuri bajya kwiga banyoye inzoga ndetse hari n’abazinywera ku ishuri ariko yahakanye ibijyanye n’uko bashatse gusoma mwarimu.
Ati “Abanyeshuri banywa inzoga nk’urubyiruko ariko ibyo kuba barasomye umwarimu nta gihamya ndabibonera.”
Uwimbabazi yasobanuye ko hari abanyeshuri bakusanya amafaranga bakanywera inzoga mu kibuga cy’ishuri kandi ko bitari kuri iki kigo gusa. Ngo iki kibazo biteguye kugifatira ingamba zikomeye umwaka utaha kuko hasigaye igihe gito umwaka w’amashuri ugasozwa.
Ati “Abarimu baravuga ngo abanyeshuri ntabwo bahanwa kandi urumva niba bateye ingwa mwarimu ntabwo uzahita ubirukana; niba mwarimu abajije ikibazo abanyeshuri bagasubiriza rimwe ntabwo uzahita ubirukana, nabasabye ko bareka tukazazana ingamba nshya umwaka utaha kuko basigaje ukwezi bagakora ikizamini aho kubirukana.”
Yakomeje avuga ko yamaze gukora raporo y’iki kibazo ndetse yijejwe n’inzego zibishinzwe zirimo iz’Akarere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Nyakabanda ko zigiye kuza kugikurikirana.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yatangaje ko hari itsinda ryashyizweho ngo risesengure ibibazo by’uburere buke n’ibindi bivugwa muri iri shuri rya Kabusunzu.