Papa Francis yashyizeho aba-Cardinal bashya 21 mu bice bitandukanye ku Isi harimo ab’i Yeruzalemu no muri Hong Kong, tumwe mu duce dufite abayoboke ba Kiliziya Gatolika bake kurusha utundi ku Isi.
Umuhango wo kwimika abo ba Cardinal uteganyijwe ku wa 30 Nzeri uyu mwaka i Roma.
Mu batoranyijwe harimo Musenyeri wa La Plata muri Argentine, Victor Manuel Fernández, w’imyaka 59. Papa Francis yamushinze kugenzura ibyaha byo gusambanya abana bishinjwa abapadiri mu bice bitandukanye by’Isi.
Aba ba Cardinal bashya barimo Musenyeri wo muri Hong Kong, Stephen Sau w’imyaka 64; Musenyeri Pierbattista Pizzaballa w’imyaka 58 wahawe ubutumwa i Yeruzalemu.
Aba bombi bahawe inshingano mu duce dusanzwe duhangayikishije Kiliziya Gatolika.
Ni ku nshuro ya cyenda Papa Francis ashyizeho aba Cardinal bashya mu myaka 10 amaze ayobora Kiliziya Gatolika. Ubu aba Cardinal bujuje imyaka yo gutora Papa ni 137. Mu bisabwa kugira ngo bemererwe gutora Papa, harimo kuba batarengeje imyaka 80.
Mu ba Cardinal bo muri Afurika bashya, yagennye batatu barimo Musenyeri Stephen Brislin w’imyaka 66 usanzwe ayobora Cape Town, Umunyarwanda Musenyeri Protase Rugambwa w’imyaka 63 ukorera ubutumwa muri Tabora mu gihugu cya Tanzania na Stephen Ameyu Martin Mulla w’imyaka 59 w’i Juba muri Sudani y’Epfo.