Nyuma yo kubona ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga impinduka nziza muri sosiyete, Supra Family Rwanda LTD ifatanyije na KCN bongeye kuzirikana abazikoresha bagenerwa ibihembo by’ishimwe.
Mu cyiciro cy’abanyamakuru bakora inkuru cyangwa ubuvugizi bihindura ubuzima bw’abandi “ Media Personality Of the Year”, iki gihembo cyegukanwe na Mutesi Scovia. Yari ahatanye n’abandi barimo Kalinijabo Jean de Dieu, Byansi Samuel Baker na Ndahiro Valens Papy.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo Mutesi Sovia yaganiriye n’ikinyamakuru igihe atangaza uko yakiriye iki gihembo ndetse anakomoza ku nkuru ze akora nubwo ngo zimutera ubwoba bukabije.
Scovia yatangaje ko umunyamakuru wese yagakwiye kugira ubwoba bw’inkuru yose akoze kuko ari“abantu bajugunya ikintu hanze batazi ngo kiraturika ku rwego rungana iki, inkuru zanjye za buri munsi zintera ubwoba”.
Yavuze ko ubwoba abuhorana kuko iyo avuze umuyobozi utujuje neza inshingano ze bitabura kumubabaza kandi bishobora kumubabaza nawe akaba yagira ikindi akora.
Mutesi Scovia ni umunyamakurukazi uzwi cyane kuri YouTube ya Mama u Rwagasabo aho aba avuga kuri zimwe muri politiki za leta ndetse no ku bayobozi bamwe na bamwe bitewe n’ibyo baba bakoze cyangwa batangaje bityo imbaga y’abantu bakamukundira icyo cyo kuba atarya indimi ku mikorere ya bamwe mu bayobozi bakomeye.