Ku mugoroba wo ku munsi wa kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2021, Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20-26 yiyahuriye ku bitaro bikuru bya Byumba nyuma yuko yari amaze guha amafaranga abarwayi batatu bari barwariye muri ibyo bitaro.
Uyu mukobwa ngo yaje kuri ibi bitaro asaba abashinzwe umutekano kwinjira baramureka ajya guha abarwayi batatu amafaranga yari afite ahwanye n’ibihumbi 20 by’amanyarwanda nyuma yuko yari amaze gusaba ko bamwereka abarwayi bo gufasha aho nyuma yo kubaha ubwo bufasha ngo yahise agenda ku igorofa yipfukamu maso ahita asimbuka abanza umutwe yitaba Imana.
Nshimiyimana Valens, ni umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Byumba akaba ari nawe ukora mu mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Byumba, yemeje aya makuru.
Agira ati: “Yasabye abashinzwe umutekano ko yakwinjira baramureka arinjira agezemo asaba ko bamwereka abarwayi yafasha, uwambere witwa Ntezirizaza amuha 1000 Frw, uwakabiri witwa Niyigena Theophile amuha 500Frw, uwa gatatu witwa Mundanikure Jean Marie Vianney, amuha 5000 Frw, arangije ajya kuri etaje hejuru yipfuka igitambaro mu maso asimbuka etaje abanza umutwe hasi ahita apfa”.
Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko barebye mu gasakoshi ke yari afite baburamo icyangombwa kimuranga gusa ngo hakaba hakekwa ko yaba aturuka mu murenge wa Mutete muri aka karere ka Gicumbi.