Muri iyi minsi hari hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ubusinzi bukabije bwasabitse urubyiruko aho usanga abasore n’inkumi bigabije utubari dutandukanye, ariko kuri ubu n’abagore nabo batungwa agatoki ko basigaye basinda bakandika umunani.
Ibi byagarutsweho na Prof.Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango aho yagarukaga ku ngeso zimwe na zimwe zisigaye zisenya umuryango muri ino minsi.Muri izo harimo n’uko abagore bamwe na bamwe nabo basigaye basinda bakigabiza imihanda basamaye.
Uyu Minisitiri yabigarutseho ubwo yari yitabiriye gahunda y’isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatanu, mu gikorwa cyari cyateguwe n’urwego rwa Polisi,aho yasabye imiryango itandukanye by’umwihariko ababyeyi kwirinda ibikorwa biwangiza birimo n’ubusinzi.
Ashimangira ibikorwa bya Leta ifitiye abaturage, yasobanuye ko mu bikomeje kwibandwaho ari ukurandura gahunda y’igwingira ry’abana no guha ubushobozi imiryango kugirango ibeho neza ariko yongeraho ko ibyo byose bishobora kugerwaho mu gihe abantu baba bugarijwe n’ubusinzi.
Uyu muco wadutse mu bagore w’ubusinzi, Minisitiri Bayisenge, avuga ko ubusanzwe wari umenyerewe ku bagabo none ngo bikaba byarageze no ku babyeyi b’abagore kandi bidakwiye.Mu bindi yakomojeho, harimo ko bitewe n’uburyo hari imiryango iba ibanye nabi, bitiza umurindi ubwicanyi haba hagati y’umugabo n’umugore cyangwa se n’abana bakicwa bigizwemo uruhare n’umwe mu babyeyi, bityo agasanga bene ibyo bikorwa bibi bikwiye kuranduka kugirango habeho umuryango utekanye.
Ni mu gihe ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko ubusinzi buri hejuru muri iki gihe.Bishimangirwa n’ubwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC bwagaragaje ko ko 48,1% by’Abanyarwanda banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.
Uretse ku ba ubusinzi butuma uwanyweye inzoga ata ikuzo n’icyubahiro, Minisitiri avuga ko bituma umuntu asesagura umutungo w’urugo bityo ugasanga umuryango urasenyutse.