Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zemeye ubusabe zagejejweho na Ukraine bwo kuyiha ibisasu bizwi nka cluster munitions [cyangwa armes à sous-munitions] byaciwe mu bihugu birenga 100.
Cluster munitions ni ubwoko bw’ibisasu bya Rocket biturika maze ibishashi byabyo bikabyara utundi dusasu dukwirakwira tukiri mu kirere, ku buryo twonona ahantu hanini cyane ku butaka.
Utwo dusasu mu busanzwe duturika iyo duhuye n’ikintu ariko ututari duke muri two ntidushoka duturika, keretse tuguye nko ku butaka butose cyangwa ubworoshye.
Bene utu dusasu kandi ngo dufite ubushobozi bwo kumara iminsi myinshi tutaraturika, gusa umuntu ugatoraguye [nk’abana bato] cyangwa akagakandagira atakazi gahita kamwica cyangwa kakamukomeretsa bikomeye.
Abahanga mu bya gisirikare bavuga ko cluster munitions zishobora guhashya umwanzi ku rugamba mu buryo bukomeye, cyane nk’iyo ingabo ze zihishe mu myobo cyangwa zifite ibirindiro bikomeye ku buryo byagorana kubyinjiramo.
Kuri ubu ibihugu birenga 100 birimo u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage byashyize umukono ku masezerano akumira gutunga no gukoresha cluster munitions kubera ingaruka mbi zigira ku basivile zitavanguye.
Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko ubu bwoko bw’ibisasu ari amahano, ndetse ko ko ikoreshwa ryabyo ari icyaha cy’intambara..
Cluster munitions cyakora n’ubwo zaciwe mu bihugu byinshi yaba Ukraine ndetse n’u Burusiya bamaze igihe bazikoresha mu ntambara bamaze umwaka n’igice barwana.
Ukraine yafashe icyemezo cyo gusaba Amerika biriya bisasu mu rwego rwo kugaba ibitero ku birindiro bikomeye by’Ingabo z’u Burusiya, ndetse no ku myobo zihishamo.
Ni nyuma y’uko iki gihugu gihuye n’ikibazo cyo kubura intwaro zirasa ku ntera ndende zagifasha guhangana n’umwanzi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe umwanzuro wo guha Ukraine biriya bisasu nyuma y’amezi atandatu abategetsi bazo batumvikana kuri iyi ngingo.
Ni impaka zanageze mu ishyaka ry’aba-democrats rya Perezida Joe Biden.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo iki gihugu cyafataga umwanzuro wo koherereza Ukraine ibi bisasu, cyavuze ko ari “icyemezo gikwiye.”
Abakurikiranira hafi iby’intambara cyakora bavuga ko icyemezo Amerika yafashe gishobora gutuma itakarizwa icyizere ishinjwa uburyarya.
Ni icyemezo kandi byitezwe ko gishobora gukurura umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’ibindi bihugu by’incuti zacyo byo mu burengerazuba bw’Isi.