Abanyapolitiki barimo Faustin Twagiramungu Faustin, Paul Rusesabagina na Ingabire Victoire Umuhoza bari mu batumiwe mu nama yagombaga guhuza Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa bagira ubwoba bwo kuyijyamo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga ni bwo iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa.Abanyapolitiki babarirwa muri 60 ni bo byamenyekanye bagombaga kuyitabira, mbere y’uko isubikwa ikimurirwa ku yindi tariki kugeza ubu itaramenyekana.
Abagombaga kuyitabira ni abarwanya Leta y’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bibumbiye mu rugaga bita ko “ruharanira ineza y’Abanyarwanda”.
Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda aheruka gutangaza ko mu bagombaga kwitabira iyi nama harimo Tshisekedi ndetse n’undi mukuru w’Igihugu atatangaje amazina.
Ati: “Perezida wa Congo n’undi muperezida twari dufitiye icyizere cy’uko azaba ari muri iyo nama yacu bose ntabwo bashoboye kuza muri iyi nama”.
Dr Kambanda aheruka gutangaza ko impamvu Tshisekedi atitabiriye iriya nama ari uko yari afite indi yagombaga guhuriramo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na João Lourenço wa Angola; gusa impamvu nyamukuru y’isubikwa ryayo ni inama y’Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) iheruka kubera i Libreville muri Gabon.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ari mu bayitabiriye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame.
Bwiza dukesha iyi nkuru yamenye ko mbere y’uko Tshisekedi yemera kwakira bariya banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari yaranemeye kubaha indege igomba kubazana i Kinshasa.
Africa Intelligence yanditse ko ababarirwa muri 60 ari bo bagombaga kwitabira iriya nama.
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu bari bayitumiwemo hanarimo Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mbere yo guhungira mu Bubiligi, gusa yanga kuyitabira nyuma yo kugira “impungenge z’umutekano we.”
Abandi banze kujya i Kinshasa ku bw’impungenge z’umutekano wabo ni Ingabire Victoire uyobora ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, cyo kimwe na Paul Rusesabagina umaze igihe gito afunguwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.
Aba uko ari batatu cyakora ngo bari bemeye ko bagomba kwitabira iriya nama bakoresheje “iyakure ry’amashusho.”
Umutwe wa FDLR umaze igihe ufitanye ubucuti na Guverinoma ya RDC uri mu bo byari byitezwe ko bagomba kwitabira iriya nama, gusa Africa Intelligence ivuga ko nta butumire wigeze uhabwa.
Urwikekwe n’ubwoba muri Perezidansi ya RDC
Congo Kinshasa yemeye guhuriza hamwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe imaze igihe irebana ay’ingwe na rwo. Umwuka warushijeho kuzamba hagati y’impande zombi mu mwaka ushize, ubwo Tshisekedi yatangazaga ko ashyigikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”
Tshisekedi yongeye gutanga ubutumwa bujya gusa n’ubu ubwo muri Gicurasi uyu mwaka yakiraga i Kinshasa Eugène Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni mbere yo gufata iy’ubuhungiro. Uyu mugabo umaze igihe akoranira bya hafi n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa bivugwa ko ari we uri ku ruhembe rwo gutegura iriya nama.
Gasana na Kambanda bavuga ko iby’iriya nama bita iy’amateka bari babanje kubimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Aba bombi kandi bijeje abagombaga kwitabira iriya nama ko igomba kubera ahantu hatekanye [muri Perezidansi ya RDC] nk’igihugu kimaze igihe kivuga ko u Rwanda rubangamiye umutekano wacyo.
Africa Intelligence cyakora ivuga ko ifite amakuru y’uko abantu bake cyane ba hafi ya Tshisekedi ari bo bari bazi iby’uriya mushinga, ibyateye impungenge ndetse n’ubwoba bw’uko umwuka ushobora kurushaho kuba mubi hagati ya Kinshasa na Kigali.