Umuhanzi ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody yatangaje ko agiye gusohora indirimbo afatanyije n’undi muhanzi nyarwanda.
Uyu muhanzi wavuga ko ari mu bambere bakunzwe cyane hano mu Rwanda yatangarije ku rukuta rwe rwa twitter ko agiye kurekura indi ndirimbo nyuma ya Catterpillar nyuma yaho hari hashize iminsi hacicikana amafoto y’uyu muhanzi yambaye imyenda y’ubukwe bigaragara ko yari ari gusezerana.
Gusa byaje kumenyekana ko uyu muhanzi ko atari ari gusezerana koko byanyabyo ko ahubwo bari mu gikorwa cyo gukora no gutunganya amashusho y’indirimbo afatanije na Nel Ngabo yitwa ”Mutuale”.
Gusa nanone benshi mu bafana be bamukurikira bakomeje kumubaza iby’indirimbo yitwa ”Ndagatora” kuko yigeze kuyibateguza abasaba guhitamo hagati yayo na Caterpillar(yamaze gusohora) ariko abakunzi be bakaba bagitegerezanije amatsiko menshi iyindi yitwa ”Ndagatora”.
Iby’iyi ndirimbo Mutuale yabitangarije kuri twitter nubwo atavuze itariki azayisohoreraho ariko ni indirimbo isaha ku isaha azashira hanze.
Yagize Ati “Mutuale ya Nel Ngabo afatanyije na Igitangaza [Bruce Melodie nk’uko akunze kwiyita] icyiza ni uko mwakwitegura.”