Rusesabagina Paul uri muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gusohoka muri gereza yari afungiwemo kugeza muri Werurwe 2023, yatangaje ko yanze impano yo kugirwa umuyobozi ukomeye mu Rwanda.
Yatangarije The New York Times ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Kanama 2020, abayobozi babiri bakuru muri guverinoma atavuze amazina, baramwegereye, bamusaba kubafasha bakabona amakuru ku mutwe witwaje intwaro wa FLN.
Uyu mugabo yavuze ko aba bayobozi bamubwiye ko uretse umwanya w’Umukuru w’Igihugu, indi yose (Minisitiri, Ambasaderi) azitoranyiriza, ariko mu gihe yari kubahishurira ibihugu by’amahanga cyangwa abantu batera inkunga FLN.
Ngo baramubwiye bati “Uzabona icyo ushaka. […] Amahitamo ni ayawe.” Gusa we avuga ko nta mahitamo yagize kuri aya yose yari ahawe n’aba bantu.
Rusesabagina yaburanishirijwe hamwe n’abandi 20, bose bahoze muri FLN.
Abarimo Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’uyu mutwe bo bemeye gutanga amakuru, boroherezwa igihano. Bose kandi bafunguriwe rimwe, nyuma yo guhabwa im