Abasirikare barenga 3.000 ba RDF barimo ba ofisiye bakuru, abato ndetse n’abo mu yandi mapeti barangije amahugurwa y’amezi atandatu mu kigo cya ‘Nasho Basic Training Training Center’, giherereye mu karere ka Kirehe.
Umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame nk’umushyitsi mukuru.
Ni amasomo bahawe agamije kubongerera ubumenyi bubafasha kuzuza inshingano zabo mu bijyanye no gucunga umutekano ku butaka ndetse akabafasha no kwitwara neza mu gihe baba boherejwe mu butumwa butandukanye.
Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasirikare basoje ayo masomo ku bw’intambwe ishimishije bagezeho ndetse n’ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje abasaba gukomeza muri uwo mujyo.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ubuyobozi bw’ishuri by’umwihariko abarimu bakoze ubutaruhuka kugira ngo bahe abo banyeshuri ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha kuba abayobozi beza baba aba RDF ndetse n’igihugu muri rusange.
Maj Cyrile Cyubahiro wahize abandi mu gihe cy’amasomo yahamije ko ubumenyi bahawe muri icyo gihe buzabafasha mu kuzuza inshingano zabo muri RDF no kwita ku mutekano w’igihugu muri rusange.