Abatuye mu Mudugudu wa Kazi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, batunguwe no kubyuka basanga imbogo iri mu mbuga y’urugo rw’umwe mu bahatuye, none baheze mu nzu nkuko kigalitoday ibivuga.
Iyo mbogo yahagaragaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, igendagenda mu rugo rw’uwitwa Nyirandabaruta Athalie, aho yanyuzagamo ikanaryama mu mbuga yaho.
Umwe mu bahaturiye yagize ati “Nabaye nkigingura umuryango ngira ngo nerekere ku murimo, mu kwitegereza neza mbona iyo mbogo mu rugo rwa mugenzi wanjye. Twatashywe n’ubwoba dutinya gusohoka twikingirana mu nzu na n’ubu niho tukiri. Ibyo kuba imbogo zatoroka Pariki zikagaragara mu rugo rw’umuntu ntibyari bisanzwe, natwe byadutunguye”.
Yageze muri urwo rugo nyuma yo gusohoka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Bikimara kuba abaturage bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo ziyibakize.
Abageze mu gace yagiye inyuramo babwiye Kigali Today ko yagiye inyukanyuka imyaka y’abaturage, yiganjemo igihingwa cy’Ibireti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yagize ati: “Yasohotse mu ishyamba nk’uko zijya zibikora rimwe na rimwe, ijya mu rugo rw’umuturage. Twihutiye gusaba abaturage bahegereye kuguma mu ngo zabo bakirinda kuyegera ngo batayikikiza ari benshi ikaba yagira amahane ikabahutaza. Urebye nta kindi kibazo yateje uretse Ibireti bihinze mu mirima yegereye igice yasohokeyemo yangije. Ubu agoronome arimo kubarura agaciro kabyo ngo harebwe uko ba nyirayo bazishyurwa”.
Inzego zinyuranye zibifite mu nshingano harimo izishinzwe umutekano n’izishinzwe kubungabunga Pariki, zihutiye kugera muri ako gace, aho zikomeje kugerageza kureba uko yasubizwa mu ishyamba.
Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ku yandi makuru ajyanye n’uburyo buri bwifashishwe mu gusubiza iyi mbogo mu cyanya cyayo.