Mu bukangurambaga bw’Umuryango uharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Hear Us Initiative Organization), herekanywe ko abantu bacira abana imyeyo bibwira ko bari kubategura kuzagira ingo nziza baba bari gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gutsina ndetse ko bigomba gucika.
Byavuzwe kuri uyu wa 24 Kamena 2023, ubwo abanyamuryango ba Hear Us Initiative bari bahurijwe hamwe mu gutegura uko ubukangurambaga bwiswe ‘Don’t Touch Campaign’ bugamije kurwanya ihohoterwa by’umwihariko irishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi.
Hear Us Initiative Organization ni umuryango ugamije kurwanya ihohoterwa. Ushingiye ku nkingi eshatu zirimo kurwanya ihohoterwa n’ingaruka zirikomokaho, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kwimakaza umuryango utekanye.
Iyo ngingo ya gatatu ni na yo ‘Don’t Touch Campaign’ ishingiyeho, aho uyu muryango ushaka ko himakazwa ubudahangarwa n’uburenganzira bw’umugore/umugabo, umukobwa/umuhungu mu kazi, abarikorerwa bagatinyuka bakavuga, ibyo bibazo bigakurikiranwa.
Mu 2021 Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko buri mwaka abagore n’abakobwa miliyoni 736 bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri, irishingiye ku gitsina cyangwa irindi hirya no hino ku isi.
Mu 2021 Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko buri mwaka abagore n’abakobwa miliyoni 736 bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri, irishingiye ku gitsina cyangwa irindi hirya no hino ku isi.
Iyi raporo igaragaza ko uwo mubare wiganjemo cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, mu 2020 cyerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose mu gihe ab’igitsina gore banganaga na 48.809 mu Rwanda.
Ku bijyanye n’irikorerwa mu kazi, imibare y’Umuryango mpuzamahanga ushizwe umurimo, ILO, igaragaza ko umukozi umwe muri batanu ahura n’ihohoterwa no guhozwa ku nkeke bikorewe mu kazi, bigakorwa haba mu buryo bwo bukora ku mubiri, mu bitekerezo cyangwa ku gitsina.
Umuyobozi wa Family Magazine, wanahuguye abitabiriye ku buryo bwose ihohoterwa rishobora gukorwamo, Peace Hilarie Tumwesigire yavuze ko guhoza ku nkeke bishingiye ku gitsina (sexual harassment) mu Rwanda bihari ndetse ari na byinshi, agaragaza ko ikibazo ari uko bidakunze kumenyekana.
Ati “Ntirikunze kubonerwa ibimenyetso ariko rirahari ndetse hari n’amategeko arihana. Ni ikibazo gihangayikishije bitari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi yose. Ni ibintu binatuma mu bigo bitandukanye umusaruro ugabanuka kuko utakorana n’umuntu ugusuzugura, uhora agamije kukwishimishirizaho nyamara wowe utabishaka.”
Uyu muyobozi uri mu bakunze kugaragaza ijwi rye mu kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera, asaba abantu kubohoka bakamenya ko hari inzego zashyiriweho kurwanya ibyo byaha, bityo bakajya batanga amakuru.
Asaba ibigo gushyiraho amatsinda agamije imyitwarire afasha mu kurwanya ibyo byaha na politiki zindi zirwanya icyo kibazo.
Yagaragaje ho hari uburyo n’abantu bakora ibyo byaha batabizi.
Atanga urugero ku babyeyi batuma abana bishyira ku gitutu bijyanye n’amasomo baba babahaye y’ibijyanye no gushimisha abazaba abagabo babo binyuze mu guca imyeyo nyamara uwo mubyeyi atazi niba uwo mwana we azanashaka.
Ati “Icya mbere guca iyo myeyo birababaza. Gufata rero umwana mutoya ukamwigisha guca imyeyo ugamije ngo azubaka urugo, ngo ashimishe umugabo kandi utazi niba azanamushaka cyangwa azashaka umugabo ubikunda, ni ikibazo.”
Arakomeza ati “Gufata umwana ukamushyira muri ubwo bubabare, umutera ubwoba ko natabikora atazashaka umugabo cyangwa azasendwa, ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kera byari umwambaro kuko nta n’imyenda yahabaga ariko ubu ibyo kwambara birahari. Umwana cyangwa umugore utarabikoze ntakwiriye guhohoterwa bene ako kageni.”
Bijou Umuhiza Zerwick wari witabiriye uyu muhango akaba asanzwe ari umusirikare wo muri Amerika, yavuze ko abantu benshi badasobanukiwe icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo aho usanga umuntu abikora yikinira, uwabikorewe na we yagaragaza ikibazo cye ntibamwumve.
Ati “Nko muri Amerika abantu baratinyutse baravuga, bavuga ibibabaho, n’iwacu mu Rwanda byagakwiriye kumera gutyo, tugahugurana ibi bintu bigacika.
Umuhiza arakomeza ati “Habeho abantu umuntu yabanza kuganiriza. Hari n’ubwo ubikorerwa ukabura ibimeyetso ntube watanga ikibazo ariko ukaba watanga ubuhamya bukangura abandi. Nshobora kutagira imbaraga zo kubwira uwo mu muryango wanjye ibyambayeho ariko nkabibwira wa muntu cyane ko we aba anabisobanukiwe akamfasha kugera kuri yindi ntera.”
Umuyobozi Mukuru wa Hear Us Initiative Organization, Rukinga Irene yavuze ko bahuje inteko rusange y’uwo muryango kugira ngo basobanukirwe uko ubukangurambaga buzatangira muri Nyakanga 2023 bukamara amezi atandatu buzakorwa.
Ati “Twabikoze tugendeye ku byo u Rwanda rwakoze mu kurwanya ihohoterwa no gufasha umugore gusubirana icyubahiro yari yarambuwe. Kuri ubu ihohoterwa rikorerwa mu kazi risigaye ryaraje mu isura nshya, kandi n’urikorerwa akanga kuvuga ngo adatakaza akazi. Ibyo ni byo tugambiriye kubanza kurandura.”
Rukinga avuga ko babanje kureba uko barwanya icyo kibazo gisigaye kiba mu mirimo itandukanye, ibizafasha no kongera umusaruro kuko azaba atakijya mu kazi yikandagira.