Polisi ya Nyandarua muri Kenya, yatangaje ko mu ijoro ryacyeye yataye muri yombi umugore wagerageje kwica umwana we w’umuhungu ufite myaka 11 nyuma yo kumutwika akanamutema inshuro zitandukanye abikoreye mu rugo iwabo mu mudugudu wa Umoja Mbuyu mu ntara ya Nyarandua.
Ibyabaye biteye agahinda kandi biranatangaje uburyo uwo mwana muto yakomeje kwihanganira ububabare yaterwaga n’ibikomere, aho nyina yamutwikaga umunsi ku munsi.
N’ubwo uwo mwana w’umuhungu yari afite ibikomere bishya, yari afite n’inkovu zitangaje yagiye aterwa n’icyuma gishyushye, nk’uko bene wabo babitangaje.
Abaturanyi na bene wabo w’uwo mubyeyi gito, bavuze ko uwo mugore yasaga nk’udakunda umwana we kubera impamvu zitazwi.
Umuturanyi wabo, Paul Mugambi ati “twabonye umwana ari mu bubabare, ava amaraso ku bikomere yari afite ku bice bitandukanye by’umubiri harimo ibiganza bye, isura ndetse n’umugongo. Nyina yasaga nk’ufite ikimwaro, yateraga ubwoba uwageragezaga kujyana uwo mwana w’umuhungu ku bitaro. Yari afite icyuma kiriho amaraso bishoboka ko ari cyo yateye uwo mwana.”
Abaturage babimenyesheje abapolisi kuri sitasiyo ya polisi ya Gwa Kung’u, baba ari bo batabara umwana bamujyana ku bitaro.
Umuyobozi wa Polisi y’Intara ya Ndagarua y’Amajyaruguru Richrd Moso, yemeje ayo makuru avuga ko umwana yari afite ibisebe binini ku bice bitandukanye by’umubiri, ariko ameze neza.
Ati “Twafunze uwo mubyeyi kubera gusagarira no gukomeretsa umuhungu we, ibyagaragaye nko kugerageza kumwica, iperereza ryatangiye, yari agiye kwica umwana. Umwana yitaweho ubu yorohewe.”
Yongeyeho ko uwo mugore ukurikiranweho kugerageza kwica umwana we yari afite abana babiri; umukobwa n’umuhungu kandi uwo muhungu wakomerekejwe niwe mfura.