Uyu munsi kuwa 24/06/2024 nibwo habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA igomba kurangiza manda y’imyaka 2 ya Nizeyimana Olivier weguye tariki ya 19 Mata 2023 aho Munyantwali Alphonse yatorewe kuba Perezida.
Hatangajwe ko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, rifite amadeni y’amafaranga arenga miliyari imwe y’u Rwanda.
Mbere y’uko aya matora atangira, Akanama kigenga gashinzwe igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo (Audit), kafashe ijambo gatangarize Abanyamuryango raporo y’ibyavuye mu igenzura kakoze.
Muri raporo y’igenzura [Audit] ku mikoreshereze y’amafaranga, aka Kanama katanze, kagaragaje ko Ferwafa ifite ideni rya miliyari 1 Frw na miliyoni 53 Frw. Iri deni ryavuye mu myenda itandukanye iri shyirahamwe ryagiye rifata.
Nyuma yuko hatowe Perezida wa FERWAFA mushya, hakomeje kwibazwa niba uyu muyobozi mushya yaba aje kwishyura aya madeni atavugwaho rumwe cyangwa se aje kongera aya madeni bose bakaba bateze amaso iyi komite nshya.