Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2022, habaruwe abantu 25,577 bitabye Imana biganjemo abo mu Ntara y’Amajyepfo.
Raporo yitwa Rwanda Vital Statistics Report ya 2022 igaragaza ko indwara zitandura nka Cancer, stroke, indwara z’umutima ndetse n’impanuka biri mu bihitana ubuzima bw’Abanyarwanda.
Hagendewe ku buryo habaruwe abantu bapfuye mu ntara, i Burasirazuba habaruwe 5,195 mu gihe Umujyi wa Kigali wagize abapfuye 2,245, Amajyaruguru ho bari 5,256.
Amajyepfo niyo afite abantu benshi bapfuye kubera ko muri uyu mwaka ushize wa 2022, habaruwemo abantu bapfuye bagera ku 6,997 mu gihe Uburengerazuba bwo hapfuye abantu 5,884.
Bitewe kandi n’uko mu Rwanda umubare munini w’abaturage ari abakiri bato, ni nako abato aribo usanga bafite ibyago byo gupfa ari benshi ndetse abapfa batarageza imyaka itanu ni benshi.
Ku rundi ruhande ariko, nubwo abagore ari bo benshi mu Rwanda [bangana na 51,4%] ntabwo aribo benshi bapfa ahubwo igitsinagabo nibo ibarura rigaragaza ko bapfa ari benshi.
Ni raporo igaragaza umubare w’abantu bapfuye bagiye babarurwa bapfiriye mu ngo, abaguye mu mpanuka, ndetse n’abaguye mu mavuriro cyangwa ibitaro.
Muri rusange bitewe n’uko hari abantu bagipfa ntihatangwe raporo, abapfuye bagaragazwa n’iyi raporo bashobora kuba ari bake ugereranyije n’abapfuye.
Ni raporo igaragaza ko abantu 25,577 ari bo babaruwe ko bapfuye, ndetse uwo mubare niwo wakoreshejwe mu kugaragaza impamvu zitera imfu mu Rwanda.
Ubundi itegeko riteganya ko umuntu wapfuye yandikishwa bitarenze iminsi 30.
Kuva mu Ukuboza 2020, mu mavuriro n’ibitaro hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwandika abavuka n’abapfira kwa muganga.
Mu 2019, hapfuye abantu 23,791 naho mu 2020 hapfa abantu 22,634 mu gihe mu 2021, habaruwe abapfuye 19,797.
Muri uyu mwaka ushize wa 2022, abapfuye bari 25,567 barimo abagabo 14,041 mu gihe abagore bo ari 11,495.
Ni imibare igaragaza kandi ko mu bana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu 2022, ari 43,9/1000.
Ni ibiki bitwara ubuzima bw’Abanyarwanda?
Raporo ya NISR igaragaza ko hari impamvu eshatu nyamukuru zitera imfu nyinshi nk’uko ibarura ryabigaragaje. Ni impamvu zirimo indwara zandura n’ibyorezo nk’igituntu, imirire mibi, guhitwa n’izindi.
Hari kandi abicwa n’indwara zitandura zirimo Cancer, Diabetes, indwara z’umutima, Stroke n’izindi. Ikindi cyiciro ni icy’abicwa n’indwara zifitanye isano n’impanuka zirimo izo mu muhanda, kwiyahura n’ibindi.
Imibare igaragaza ko abantu benshi bicwa n’indwara zandura kuko ari 46%, bavuye kuri 51% bariho mu 2021. Indwara zitandura zo zihitana abagera kuri 45% bavuye kuri 41% bariho mu 2021.
Ni mu gihe izindi mpamvu zirimo impanuka zo zihitana abagera kuri 8%. Ni imibare itarahindutse kuko no mu 2021, niko banganaga.
Muri rusange abahitanwa n’impanuka ku bwinshi bari munsi y’imyaka 50, mu gihe abari hejuru y’imyaka 50 usanga bahitanwa cyane n’indwara zitandura.
Izindi ndwara zihitana benshi
Muri rusange abapfa bijyanye no kuba umwana yavutse atagejeje igihe nibo benshi kuko ari 11,1%.
Abicwa n’indwara zifitanye isano no kubura umwuka n’amaraso ajya ku bwonko cyane cyane ku bana. Ni indwara ihitana nibura 5,4%.
Indwara yo guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko ihitana nibura abagera kuri 3,3%. Ni mu gihe indwara z’ibihaha zo zica 3%.
Virusi itera Sida [VIH] yo yica 2,9% mu gihe muri uwo mwaka wa 2022, abari bishwe na Diabete ari 2,2%.
Indwara zijyanye n’ukwangirika kw’imyanya y’ubuhumekero zo zihitana 1,7% mu gihe abishwe n’impanuka zo mu muhanda icyo gihe bari 1,4%.
Abishwe n’igituntu zo zahitanye 1,3%, abishwe na Hepatitis C ari 1,1%, abishwe na Covid-19 bo ni 1%. Abishwe na Cancer bon i 0,9% mu gihe abishwe n’indwara ziterwa n’imirire mbi ari 1%.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubahiriza intego z’iterambere rirambye [SDGs], ziteganya ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu kugezwaho iterambere n’ubuzima bwiza muri rusange.
Umwanzuro wa 10 mu yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yabaye muri Gashyantare 2023, uvuga ko Guverinoma yiyemeje “Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri.”
“Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.”
Intego ya Gatatu muri SDGs igamije iterambere ry’ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kurandura indwara z’ibyorezo, kugabanya imfu z’ababyeyi babyara, abana bicwa n’indwara zitandura, impanuka n’ibindi bigamije kugeza ubuzima bwiza kuri bose mu 2030.
Gahunda y’icyerekezo 2063, Umugabane wa Afurika wihaye, iteganya ko nibura muri icyo gihe abaturage bose bazaba bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi, nta muntu ukicwa n’indwara zitandura, nta mugore upfa arimo kubyara […] ndetse ibihugu bikaba byarabashije kubona ubushobozi bukenewe mu kubaka urwego rw’ubuzima.