Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Tariki 22 Kamena 2023 ahangana isaha ya saa tanu z’ijoro, nibwo inkuru y’akababaro yatangiye gukwirakwira hirya no hino ko Umushumba Theogene Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ yitabye Imana ubwo yarari mu modoka ava I Kampala.
Amakuru SBNGospel yamenye, avuga ko Pastor Theogene yahagurutse I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2023 yerekeza I Kampala aho yari agiye kuzana abantu bari bavuye muri Amerika, baje mu Rwanda.
Ubwo bari mu nzira bagaruka rero, nibwo imodoka itwara abantu ‘Buss’ yo mu bwoko bwa Simba yabagonze ibikubita hejuru. Amakuru agera kuri SBNgospel, avuga ko muri aya masaha ya saa Saba z’ijoro bari bakiri kugerageza kureba uko babavana munsi y’iyo modoka gusa uyu mushumba biravugwa ko yamaze gushiramo umwuka ndetse n’abandi barikumwe.
Pastor Theogene Niyonshuti yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu nsengero yifashishije ubutumwa bwiza yabwirizaga ahanini bwabaga bushingiye ku buzima bw’umusaraba yabayemo ari mayibobobo, nyuma ya Genocise yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Uyu mugabo yageze n’aho yiyita izina ry’Inzahuke, mu rwego rwo gusobbanurira ndetse no gushimangira ko Imana yamukuye kure.
Kuri ubu uyu mugabo yari afite umugore n’abana, ndetse akaba yari yarihaye intego yo kujya afata abana baba mu buzima bwo mu muhanda, akabajyana iwe ndetse akabigisha ijambo ry’Imana akabafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Twihaganishije umuryango we ndetse n’abakristo muri rusange.