Umukinnyi wa Filime wabigize umwuga, Mutoni Assia, yibarutse umwana w’imfura, yabyaranye n’umugabo we Uwizeye Mohammed babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru y’uko Mutoni Assia yibarutse umwana w’umuhungu yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Kamena 2023.
Ni amakuru nyir’ubwite yemeye mu butumwa bugufi yahaye IGIHE. Yagize ati “Ni byo nibarutse umwana w’umuhungu.”
Mutoni Assia yabyariye mu Bitaro bya Maine Medical Center muri Amerika aho abana n’umugabo we. Umwana na nyina bose bameze neza.
Mutoni akora ubukwe ntiyifuje ko benshi babimenya ku mpamvu ze bwite. We n’umugabo we baheruka guhurira mu kiganiro kigaruka ku buzima bwo muri Amerika aho asigaye aba ubu. Icyo gihe, yavuze ko atigeze atekereza ko azahatura ariko ubu yasanze nta yandi mahitamo afite agomba kuhaba gusa hari byinshi byamutonze birimo kwirirwana irungu, kubaho atari gukina filime n’ibindi.
Yavuze ko umugabo we yigeze kumubuza gukina filime amubwira ko agomba gushaka akandi kazi akora akava no mu biganiro byo kuri YouTube.
Mutoni yavuze ko ibi byamubabaje cyane yibaza icyaba kibiteye, agera aho yifuza gusubira mu Rwanda gusa nyuma y’igihe umugabo we yamusobanuriye icyatumye abimubwira.
Uwizeye Mohammed asobanura ko yabikoze ko uyu mugore abanza akamenyera ubuzima bwo muri Amerika kuko yiyumvaga nk’aho akiri i Kigali aho azajya agenda akamara umwanya munini yagiye muri filime.
Uyu mukinnyi wa filime yatanze ubutumwa ku bantu bafite abo bakundana baba hanze y’igihugu, abamenera ibanga ryamufashije kubaka uru rukundo rwe na Uwizeye.
Ati “Gukundana n’umuntu mutari kumwe biragoye kubera ko bisaba kwihanganirana, kwizerana bikomeye, hakabaho no kwibukiranya uko undi abayeho no kumenya amasaha mugenzi wawe abonekeraho, ukamwereka ko umwizeye no gusaba imbabazi aho wakosheje.
Bivugwa ko Mutoni yasabwe akanakobwa ku wa 30 Nyakanga 2022, indi mihango y’ubukwe yabereye muri Amerika aho umugabo we asanzwe atuye.
Mutoni Assia w’imyaka 29 yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n’izindi.
Mu minsi ishize aheruka kuvuga ko hari filime yise ‘Visa’ ari gukora afatanyije n’umugabo we Uwizeye Mohammed igaruka ku buryo butandukanye abantu bakoresha bashaka uko bajya muri Amerika , i Burayi n’ahandi.
Mbere yo kwibaruka, Mutoni Assia yari yatangiye gukora ibijyanye n’ubushabitsi bwo gucuruza ibyo kurya cyane cyane abakeneye ibiryo byo muri Afurika baba i Portland Maine.