Musana Jean Luc ukunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga yibasira inzego zitandukanye z’igihugu yasabye imbabazi Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Musana ubusanzwe avuga ko ari umunyapolitiki kuva mu mwaka w’2021 kandi ko yashinze ishyaka ryitwa CMD riharanira iterambere, ngo azahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Uyu musore akoresha urubuga rwa Twitter ahanini yibasira inzego z’umutekano, avuga ko zibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rimwe akavuga ko Leta itajya yemera kubana n’abatavuga rumwe na yo.
Hari ubutumwa yari yashyize kuri uru rubuga, agira ati: “Muraho neza H.E @PaulKagame? Ese kuberiki mutajya mwemerako abantu mutavuga rumwe kuburyo bwo guteza imbere Igihugu mugomba kubana kandi ukemera ko bagufasha! Jye mbona nimudahindura iyo mikorere bizagira ingaruza mbi, Byumwihariko kubakiri bato.”
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Kamena 2023, Musana yatangaje ko yaganiriye na se n’inshuti ze, afata umwanzuro wo gusaba imbabazi.
Ati: “Nyuma yo kuganira n’ Umubyeyi (Data) n’ Inshuti ndifuza gusaba imbabazi H.E Président @PaulKagame, Umuryango we, Governoma y’ uRwanda, Inzego z’ umutekano n’ Umuryango NyaRwanda muri rusange aho nabatengushye, Haguma ugira ababyeyi! Mugire amahoro.”
Mu minsi yashize, Musana yanakoreshaga umuyoboro wa YouTube mu gutambutsa ibitekerezo n’ubutumwa bye bitavugwaho rumwe gusa yabihagaritse nyuma y’ubwumvikane buke yagiranye n’abo bakoranaga, bwakurikiye ihamagarwa rye mu rwego rw’ubugenzacyaha (RIB), bivugwa ko yasobanuriwe ko ibyo akora bishobora kuzatuma akurikiranwa n’ubutabera.