Paul Rusesabagina, wamaze imyaka ibiri afungiwe ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda, we n’abakobwa be barahiriye kutazaceceka kuri politiki yarwo kuko ari yo ntwaro yatumye uyu mugabo afungurwa, bikaba bihabanye n’ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi Perezida Kagame.
Rusesabagina washinze Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage icyenda mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko aza gufungurwa nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu, avuga ko kubera ‘izabukuru n’uburwayi budakira’ asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n’ibikorwa bya politiki.
Muri iyo baruwa Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze ‘ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b’Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.’
Ati “Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye”.
Nyuma y’amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n’ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum. Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation.
Yagize ati “Uyu munsi ndi umuntu widegembya, kubera amajwi yanyu n’abandi benshi nkamwe…mwese mwashyize hamwe muharanira ko mfungurwa n’izindi mfungwa zose za politiki. Ku bwanjye mwegukanye intsinzi”.
“Ukwidegembya kwanjye kurerekana ko iyo mushyize hamwe mugaharanira ibyo mwemera, iyo mushyize hamwe, muyobowe n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, muratsinda”.
Abakobwa ba Rusesabagina ari bo; Carine Kanimba na Anaïse Kanimba ubwo bari mu kiganiro The Exchange gica kuri CNN, basobanuye ko ibyo umubyeyi wabo arimo ‘ari ugutera akanyabugabo abaharanira uburenganzira bwa muntu, abari mu bihe nk’ibye no kwibutsa buri wese “gukomeza intego yabo, kudaceceka kuko ari bwo bazafasha abandi n’imfungwa za politiki”.
Anaïse Kanimba ati “Ni ingenzi ko dukomeza uru rugamba.”
Abakobwa ba Rusesabagina bibukijwe ko ibyo batangaza bihabanye n’ibyo umubyeyi wabo yanditse ubwo yasabaga imbabazi, bavuga ko batazaceceka, bazakomeza urugamba rwo kuvuganira n’abandi bari mu bihe nk’ibya Se.
Ati “Kurekurwa kwa Papa ni igihamya cy’uko iyo ushyize imbaraga ku cyo wemera uharanira, bishoboka”.
Ibi bivugwa na Rusesabagina bisa nko gukina ku mubyimba imiryango y’abahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN yashinze no kumvikanisha ko azakomeza inzira yari yaratangiye mbere yo gufungwa.
Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.