Umuyobozi wungirije w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC), Brig Gen Charity Bainababo, yakubise igikombe umudipolomate wa Uganda nyuma yo kutumvikanira i Bujumbura aho bari bagiye gutegura uruzinduko rwa Perezida Yoweri Museveni.
Bivugwa ko byabaye mu kwezi gushize kwa Gicurasi, nubwo itariki nyayo itatangajwe. Museveni aheruka i Bujumbura tariki 6 Gicurasi ubwo yari yitabiriye inama y’akarere yigaga ku bibazo by’umutekano bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
ChimpReports yatangaje ko Brig Gen Bainababo usanzwe ari n’Umudepite uhagarariye ingabo mu Nteko ya Uganda, yashwanye na Solomon Kasasira wari ushinzwe gutegura uruzinduko rwa Museveni muri Ambasade y’u Burundi.
Bivugwa ko aba bayobozi bombi bateranye amagambo kugeza ubwo Brig Gen Bainababo aterura igikombe akagitera Kasasira.
Bainababo yavuze ko Kasasira yamututse akanamusuzugura cyane ku buryo aricyo cyatumye amutera igikombe.
Brig Gen Charity Bainababo yavuze ko Kasasira yamusuzuguye nk’umusirikare, akajya amusuhuza akoresheje amagambo yifashishwa basuhuza abagabo nka ‘Sir’ cyangwa se abagore nka ‘Mama’.
Kasasira we yavuze ko ari impanuka yabaye, ko Bainababo atamujugunyeho igikombe ku bushake.
Ababibonye biba bo bavuga ko Kasasira yari yahereye kare yiyenza kuri Bainababo, kandi ko yari yanaburiwe n’abamukuriye kudakomeza gusuzugura uwo musirikare.
Bivugwa ko Kasasira hari n’izindi ambasade za Uganda yagiye yirukanwamo kubera imyitwarire mibi.