Umugabo wo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, akurikiranyweho gutwika ibiganza by’umwana we akoresheje umuhoro yacaniriye mu ziko, amuziza kwiba ibigori by’umuturanyi.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Ntungamo, mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare.
Amakuru avuga ko uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 11, afatanyije n’abandi bana baciye ibigori by’umuturanyi, ajya kwiyama ababyeyi babo, gusa ngo ababwira ko yababariye.
Umwe mu babyeyi ngo yarakajwe no kuba umukobwa we amusebeje, ahitamo kumuhana yihanukiriye. Yafashe umuhoro awucanira mu ziko, arangije amutwika ibiganza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego z’umutekano, kuko ibyo yakoze ari amahano.
Yagize ati “Uwo mwana yibye ibigori by’umuturanyi, umubyeyi w’umugabo abimenye ararakara cyane ahita afata umuhoro awucanira mu ziko, arangije awokesha wa mwana ibiganza nko kumuhana ngo ntazongere kwiba.”
“Twabimenye tujyayo, umwana tumujyana ku kigo nderabuzima cya Cyarubare kuko yahiye amaboko yose, mu gihe se twahise tumushyikiriza inzego z’umutekano.”
Gatanazi yakomeje asaba ababyeyi kwirinda guhanana umujinya abana babo, bakabagira inama, bakabahana badakoresheje ingufu z’umurengera kuko nta mwana udakosa.
Uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe umwana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare ngo akurikiranywe n’abaganga.
Itegeko rigena ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 200.000 Frw ariko atarenze 300.000 Frw.
Iyo biviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.
Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.