Turahirwa Moses wamenyekanye nk’umumurikamideli akanashinga inzu yise Moshion, yarekuwe by’agateganyo aho azajya yitaba urukiko buri Cyumweru ikindi kandi ntazajye arenga imbibi z’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane nibwo hari hateganyijwe ko Moses asomerwa umwanzuro w’urukiko ku bujurire we n’abamwunganira batanze aho yasabaga ko yazarekurwa nyuma y’uko yari akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko yakomeza kuburana afunzwe hirindwa ko yakwangiza urubyiruko akabigisha kunywa urumogi nk’uko bwabimushinjaga.Turahirwa Moses yari afunzwe akurikiranyweho kunywa urumogi no gukora impapuro mpimbano.
Impamvu yashingiweho arekurwa n’uko Urukiko rwasesenguye rugasanga ntaho Turahirwa yigeze abazwa ku itangazo ko ahinga urumogi muri Nyungwe uretse kuba yarashyizwe muri Dossier gusa akanakangurira abantu be gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku kijyanye no kuba yarafatanywe urumogi mu rugo we, Moses akiragura avuga ko atazi uko rwahageze,Urukiko rwasanze ari impamvu yatuma icyo cyaha agomba kugikurikiranwaho.
Itabwa muri yombi rya Moses ryamenyekanye taliki 28 Mata 2023 nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa yafunzwe nyuma y’uko n’ubundi uru rwego ( RIB ) rwari rwamutumijeho ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hafatwa icyemezo ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze.