Umwe mu nsoresore zikora ibikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’, yarashwe n’Abapolisi ubwo babasangaga bari kugirira nabi abaturage.
Ibi byabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023, ahagana saa kumi n’imwe (05:00’) mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.
Amakuru avuga ko uyu warashwe yari umwe mu bandi bari kumwe na we, bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ndetse n’ibyuma, baramukiye mu muhanda muri aka gace, batega abahisi n’abagenzi, babambura ibyo bari bafite, ndetse bakanabakubita.
Bamwe mu batezwe n’izi nsoresore, barimo abamotari ndetse n’abandi bari bagiye mu mirimo yabo, aho bamwe babanje kubicaza hasi, bakabakubita bakanakomeretsa bakoresheje ibyo bikoresho bari bafite.
Umwe mu batanze amakuru, avuga ko hari umwe wari uzindukiye mu kazi atwawe n’umumotari, bagategwa n’izi nsoresore, zikabakubita zikabagira intere, nyuma hakaza kuza umunyegare na we bakamuhagarika ariko we agata igare, agakizwa n’amaguru, akaruhukira kuri Polisi.
Abapolisi bahise bajya kureba iby’abo bagizi ba nabi, bahageze na bo bashaka kubarwanya, ari bwo Umupolisi yahitaga arekura isasu rigahitana umwe muri izi nsoresore ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’, abandi bagakizwa n’amaguru.
Si ubwa mbere muri aka karere havuzwe kuraswa kuri bamwe mu nsoresore zigize itsinda ry’abuzukuru ba shitani aho no mu minsi yashize harashwe uwo byavugwaga ko ari umukuru wabo.
Indi nkuru bifitanye isano: Rubavu: Umukuru w’Abuzukuru ba shitani yarashwe na Polisi
Inkuru dukesha radiotv10.rw