Mu muhanda rwagati wa Kirambo-Susa, mu mudugudu wa Musagara, akagari ka Kigarama, umurenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, hasanzwe umurambo w’umugabo witwaga Irambona Daniel w’imyaka 34, bivugwa ko yari umwarimu mu mashuri abanza mu mujyi wa Kigali, uwo bikekwa ko yamwishe agahanga yagatemaguye arakajanjagura.
Amakuru ya mbere kuri uru rupfu yamenywe n’umumotari n’umugenzi yari atwaye saa yine z’ijoro zo ku wa 12 Kamena, ubwo bahanyuraga bakabona umuntu aryamye mu rushunzi rw’amaraso, agahanga kajanjaguye, bakagira ubwoba, bakamurengaho bagakomeza urugendo.
Aya makuru akomeza avuga ko bageze haruguru gato bagahura na Gitifu w’akagari ka Raro muri uyu murenge,bikabanga mu nda, bakamubwira ko banyuze ku muntu wakomeretse bikomeye, uryamye mu maraso menshi,bagarukana baje kuhamwereka, bahageze basanga ni umugabo bazi wari usanzwe atuye aho mbere,wishwe urw’agashinyaguro gutyo, ni ko gutanga amakuru mu zindi nzego, bimenyekana bityo.
Uwahaye amakuru umunyamakuru wa Bwiza dukesha iyi nkuru, yamutangarije ko uyu Irambona uvuka mu murenge wa Bushenge muri aka karere, yashakanye n’umukobwa wo mu kagari ka Raro,muri uyu murenge wa Kanjongo.
Ati: “Baje gushwana babyaranye abana 3,umugore yahukanira iwabo n’umwana muto, yari ahamaze nk’umwaka wose. Umugabo na we yabonye kurera abana 2 yasigaranye wenyine n’ako kazi bimurushya aboherereza mushiki we utuye ahitwa ku Kinini, mu murenge wa Bushekeri muri aka karere, n’ubu ni ho bari.’’
Arakomeza ati: “Hari hashize nk’iminsi 2 Irambona aje gucyura umugore we, ahageze, sebukwe amubwirana n’umukobwa we ko bajya muri iyo nzu yabo bari barashyingiriwemo, ko atabana n’umukwe mu nzu, ari na nto, umukobwa aramwumvira ajyana n’umugabo we mu nzu yabo, ibyo kwahukana biba birarangiye.’’
Urupfu rwe ngo rwaje guturuka ko ku mugoroba wo ku wa 12 Kamena, Irambona yagiye kunywera muri santere y’ubucuruzi ya Kigarama, mu kabari k’uwitwa Nteziryayo Thacien, agura icupa ry’urwagwa, yima umuturanyi we witwa Sakindi Hesron.
Uwimwe ku nzoga biramurakaza cyane batangira guterana amagambo, biza kuvamo ubushyamirane bukaze, mu masaa yine z’ijoro bataha batongana, na rya cupa ry’urwagwa Irambona aritahanye agenda asomaho, amwima, induru ikarushaho.
Ati: “Ntituzi icyo yaba yaramukubise nyir’izina,ariko amakuru ni uko twumva ko bageze haruguru y’urugo rwa Sakindi Hesron, Sakindi akinyabya mu rugo akazana umupanga akamusatura agahanga, umugabo akikubita hasi ahita yuma.’’
Yungamo ati: “Yamaze kumusatura agahanga gutyo, undi yikubise hasi, urushunzi rw’amaraso runeze, Sakindi yinyabya munsi y’umuhanda aca igiti cy’inturusu, akigaragura muri ya maraso, akijugunya munsi gato y’uwo muhanda, afata na rya cupa ry’urwagwa asomaho, agasigayemo akamurambika iruhande,ari ugushaka guheza anketi, aritahira. Abari bahari RIB ihagera batubwiye ko bamujyananye n’icyo giti, ibindi tuzabihabwa n’iperereza.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal, yemereye umunyamakuru ko koko Irambona Daniel yishwe amenwe agahanga, hamaze gufatwa abantu 4 barimo nyir’akabari banywereyemo, Nteziryimana Thacien, Sakindi Hesron ukekwaho urwo rupfu n’abandi 2 bari kumwe muri ako kabari, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Gusa uyu muyiobozi yirinze kugira byinshi abitangazaho.
Ati: “Ni byo, yiciwe mu muhanda Kirambo-Susa,amenaguwe agahanga, bane barimo ukekwaho kumwica batawe muri yombi,bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Amakuru twayamenye saa sita n’iminota 5 z’igicuku, mugitondo dukorana inama y’umutekano n’abaturage, tubasaba ko ufite icyo apfa n’udi kumwica atari cyo gisubizo. Yajya abigeza mu buyobozi bukabunga. Twanabasabye gutangira amakuru ku gihe,igihe babona hari igishobora guteza umutekano muke.’’