Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss World bwatangaje ko ku nshuro yaryo ya 71 izabera mu Buhinde.
Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ubuyobozi bwaryo bwahise bwanzura ko rigomba kubera mu Buhinde mu mpera z’uyu mwaka.
Ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza atanu akomeye ku isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International.
U Buhinde bugiye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 27 yari ishize bataryakira kuko ryaherukaga kuhabera mu 1996.
Umuyobozi wa Miss World, Julia Morley yavuze bishimiye ko rigiye kubera mu Buhinde, igihugu yasuye mu myaka 30 ishize.
Ni ku nshuro ya 71 rigiye kuba aho rigaragaza imico itandukanye y’ibihugu 130 bizaba bihagarariwe, birimo n’u Rwanda cyane ko Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022 ari mu bakobwa bari ku rutonde rw’abazaryitabira.
Gusa ibyo kwitabira kwe ntibirasobanuka cyane ko amarushanwa y’ubwiza atarakomorerwa, yaba abera imbere mu gihugu cyangwa se abakobwa bahagararira igihugu.
Aba bakobwa bazamara ukwezi mu Buhinde. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba hagati ya Ugushyingo na Ukuboza 2023.
Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri rushanwa nibiramuka bikunze.
Ku nshuro ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, 2018 rwahagaririwe na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagaririrwa na Miss Nimwiza Meghan.
Mu 2020, Covid-19 yakomye mu nkokora iri rushanwa, Miss Naomi Nishimwe ntiyagenda, hanyuma 2021 hagenda Miss Ingabire Grace.