Umuhanzi Eddy Kenzo, yariye karungu aho avuga ko hari abanyapolitiki bica umuziki wo muri Uganda.
Kenzo yavuze ko arambiwe kubona abanyamuziki babivanga na politiki kuko aribo bawupyinagaza bagatuma udatera imbere.
Ati”Abanyapolitiki sibeza ku muziki wacu kuko batuma umuziki wacu usubira inyuma”
Ibi abitangaje nyuma y,uko mu minsi ishize umuhanzi akaba n,umunyapolitike Bobi Wine avuze ko ihuriro ry,abahanzi Eddy Kenzo ayoboye ririmukwaha kw,ishyaka NRM rya Perezida Museveni.
Aha yashakaga kuvuga ko ryashinzwe kugirango abahanzi barihuriyemo bajye bifashishwa hirya no hino mu bikorwa by,iryo shyaka cyane cyane nko mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubukangurambaga n,ibindi bikorwa bifite aho bihurira n,ubutegetsi.
Ntabwo byavuzweho rumwe na Kenzo, kuko yagiye abihakana atanga integuza ko abantu bakwiye gutegeraza ibikorwa bikazivugira.
Asa nushimangira ko aba nyepolitiki badakwiye kwivanga mu muziki, Kenzo yavuze yego bishoboka ko abanyamuziki bakwifashishwa na banyapolitiki ariko badakwiye kubinjiza mu matwara yabo ngo babahindurire umurongo.